GS EPA-St Michel: Abarezi n’abana barishimira ibyiza bya gahunda yo kurira ku ishuri

Mu gihe igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayishumbuye cyatangiye kuri uyu wa 10 Mutarama 2022 mu gihugu hose, abanyeshuri n’abarezi bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa EPA-St Michel baravuga ko gahunda ya School feeding (kugaburira abana ku ishuri) yashyizweho na Leta yabaye igisubizo cyiza ku myigire n’imyitwarire ku bana biga muri iki kigo.

 

Abanyeshuri n’abarezi bo muri GS EPA-St Michel baravuga ko kuba harashyizweho gahunga y’uko abanyeshuri bafatira ibyokurya bya sasita ku ishuri, byatumye abanyeshuri barushaho kugera kuri byinshi birimo gutsinda amasomo bihabwa ndetse no kurushaho kugira ubusabane hagati yabo.

Nk’uko byagaragajwe n’abanyeshuri b’iki kigo ndetse n’abarezi ngo kuba abana batagitaha gufata amafunguro iwabo saa sita, byatumye umwanya bakoreshaga bataha ndetse banagaruka ku ishuri bawubyaza umusaruro wo kuba basubira mu masomo bize nyuma yo gufata amafunguro ndetse bakaba batagikererwa ngo babe bacikanwa n’amasomo.

Umuyobozi w’iki kigo cya GS EPA-St Michel, Antoine Rusingizandekwe, avuga ko iyi gahunda yatumye urwego rw’imyigire y’abana biga muri iki kigo ayoboye ruzamuka ugureranije n’uko mbere byari bimeze, ndetse akaba yemezako ubusabane n’urukundo bikomeje kwiyongera hagati mu banyeshuri.

Yagize ati: “ikintu cyambere byakemuye ni uko abana bicara hamwe bagasangira kandi iyo bicaye hamwe basangie murari iriyongera, icya kabiri kuri iki gihe usanga ababyeyi bafite kwiruka impane n’impande bashaka ibibatunga, wa mwana rero uko agenda atinda mu nzira n’uko ataha mu rugo muri benshi simbavugira ariko hari abo mba nzi ko badafite ibyabafasha nabyo byagize icyo bibafasha. Ikindi ni uko umwana n’umwarimu bahorana kandi n’amasomo akabasha kuba yayamusubiriramo neza.”

 

Umuyobozi w’iki kigo cya GS EPA-St Michel, Antoine Rusingizandekwe

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, ubwo igihembwe cya kabiri cyatangiraga uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagize ubwitabire buri ku kigero cya 90% naho abo mu mashuri yisumbuye bagira ubwitabire ku kigero nk’icya 75%.

Urwunge rw’Amashuri rwa EPA-St Michel ni ikigo cyamashuri gikora ku bufatanye bwa Kiriziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, rikaba rifite abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye guhera mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *