Rutsiro FC byarangiye itsinze Rayon Sport fc

Ikipe ya Rutsiro Fc ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude yahaye isomo rya ruhago Rayon Sports ikomeje gutenguha abakunzi bayo nyuma yo gutsindwa na APR FC mu cyumweru gishize, yatsinzwe na Rutsiro Fc 2-0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 iyi kipe yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Iyi nkuru dukesha Umuseke ivuga ko Rutsiro yaje gufungura amazamu ku munota wa 15’ kuri penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, ikosa ryakozwe na Kayumba Soter ku rutahizamu wa Rutsiro FC.Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.Nko mu gice cya mbere Rayon Sports yasatiriye ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Rutsiro FC yaje gutungurana na none itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 50, ni ku mupira Lomami Frank yahinduye imbere y’izamu bagatera mu izamu Bashunga awukuramo ariko ntiyawukomeza habura umutabara Ndarusanze awuboneza mu izamu.Rayon Sports yakomeje kugerageza, umutoza akora izindi mpinduka, Sugira ku munota wa 73 aha umwanya Mambote ariko umukino warangiye ari 2-0.Mu mikino 12 imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports yatsinze 3, inganya 5, itsindwa 4.Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Jean Baptiste nyuma yo kwegura kwa Guy Bukasa watangaje ko ataguma kubeshya abafana kuko nta cyizere cyo gutsinda yari akibona muri Rayon Sports.

Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w’ikirarane w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe arwana no kutamanuka, Etincelles FC yanyagiye AS Muhanga 4-0.Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe, muri iki cyiciro APR FC irayoboye n’amanota 16 izigamye ibitego 14, AS Kigali ifite 16 yo izigamye 10, Police FC 8, Espoir FC 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera na Marines FC zifite 4.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *