Rwamagana:Covid-19 yatumye imiryango igurisha amasambu kugiciro gito biteza imyiryane

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana , bavuga ko batazi neza itegeko ry’ubutaka rivuga ku micungire n’imikoreshereze yabwo, ibi ngo bikaba ari bimwe  mu byatumye imiryango imwe igurisha amasambu mubihe bya guma murugo bitumvikanweho hagati y’impande zose zirebwa n’iki kibazo , ibintu byarushijeho gukurura umwiryane .

Kuri ubu , ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko hari ibiri gukorwa kugira ngo umuturage koko amenye uburenganzira ku butaka bwe ndetse n’ibyo akwiye kubahiriza kugira ngo abubyaze umusaruro.

Munyabugingo Egide wo mu murenge wa Muhazi , avuga ko kuri we afite icyangombwa cy’ubutaka ariko asanga ari ubwa leta , kuko bo babufite  nk’ubukode , ariko akaba akeneye ko basobanurirwa ibijyanye  n’itegeko rigenga ubutaka kugirango nuwifuza kuba yabugurisha muri  ajye asobanurira ubushaka  ibikubiye mu makuru yose arebana nabwo hatabayeho kwitiranya ibintu cyangwa guhuzagurika.

Agira ati “njyewe nziko ubutaka ari ubwa Leta njye nemerewe kubuhingaho gusa, ariko ibindi bijyanye n’imikoreshereze yabwo n’uburyo narenganurwa mu mategeko ntabwo mbisobanukiwe neza, bivuze ko nta mategeko nsobanukiwe ninayompamvu nshobora kubutanga uko nishakiye ku mafaranga make ”.

Akomeza avuga ko nta bukangurambaga bajya bahabwa ku micungire y’ubutaka, babona abakozi bo mu kigo cy’imicungire y’ubutaka baje gupima, ubundi bakababona baje kwaka imisoro, ibindi ntibabisobanukiwe neza ninayo mpamvu mubihe bya guma murugo bamwe bagiye bagurana amasambu yabo ibyo kurya.

Kuri iyi ngingo Uwizeyimana Clarisse wo mu Murenge wa Kigabiro; nawe ashimangira ko kutamenya itegeko ry’ubutaka bituma umuturage adindira mu iterambere.

Agira ati “Ni byiza kuba umuturage afite icyangombwa cy’umutungo we ariko ni na ngombwa ko amenya n’itegeko ribugenga . Twumva ko hari ubutaka busoreshwa  bugenewe kubakwaho , ariko ntabwo tubibwirwa n’ubuyobozi  ahubwo tubibwirwa n’ibitangazamakuru harimo radiyo na televiziyo , kenshi ugasanga igihe umuntu  yugarijwe n’ubukene ahitamo kubutanga rimwe na rimwe atagishije inama uwo bashakanye  kugirango aramire abana nyuma y’igihe hakazavuka izindi nkurikizi ”.

Akomeza avuga ko yifuza kubona abayobozi babigisha amategeko agenga ubutaka , kuko iyo utazi icyo ubutaka bwagenewe no kububyaza umusaruro bigorana kuba wabubungabunga uko bikwiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab  avuga ko kuba abaturage badasobanukirwa amategeko binyuze kubakozi b’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) ngo biterwa ni uko umubare w’abakozi bayo muri bino bihe ari bake , ariko ngo bakora uko bashoboye bagasobanurira abaturage amategeko.

Agira ati “Birumvikana kuba batabazi ni uko hari icyuho mu bashinzwe kubibasobanurira kuko ari bake kuko kuba ari batatu gusa mu karere kose ntibyoroshye  kugera muri buri mudugudu ngo bahure na buri muturage babamenye , ariko barakora  haba mu baburana imanza, aho umuturage udashoboye kwishyura umwunganira mu mategeko bamuba hafi bakamufasha , aho yarenganye kubera kutamenya   amategeko, babakorera  imyanzuro , bagira inama abantu mu buryo bw’amategeko n’ibindi biri mu nshingano zabo. Murumva ko rero muri bino bihe bidasanzwe bitabakundira  kubageraho bose  kubera ingamba zo kwirinda icyicyorezo ”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Akomeza agira ati “Itegeko ry’ubutaka turarisobanura kenshi kuko dufitanye imikoranire na radiyo Izuba tunyuzaho ibiganiro kugira ngo abantu bamenye neza ikoreshwa ry’ubutaka , dukoresha inteko z’abaturage iminsi ibiri mu cyumweru ariko se izo nteko z’abaturage dukoresha ni bangahe bazizamo, biragoye kugira ngo bose barimenye ariko kwigisha ni uguhozaho ”.

Itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda   umutwe wa lll  urebana  n’ imicungire n’imikoreshereze  y’ubutaka  mu ngingo zaryo za 17 na 18  zivuga  uburyo bwo  gutanga , guhabwa no gukoresha ubutaka.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *