Ikorabuhanga: Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye bwo kohererezanya amafaranga ku Isi hose

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije ubufatanye n’ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga bikorewe  kuri internet, WorldRemit, ubu buryo bukaba bwitezweho gufasha abakoresha Airtel Money mu Rwanda  , kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha WorldRemit   , bakagerwaho niyi serivisi aho bazaba abari ku isi hose .

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 22 Kamena buzafasha abari mu Rwanda kwakira ako kanya amafaranga bohererejwe n’abari mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bubiligi, U Bwongereza, Australie, U Bufaransa, Suède, Norvège, u Buholandi n’u Budage.

Ubwo hatangizwaga ubu bufatanye, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko ari intambwe ishimishije  itewe mu korohereza abakiliya ba Airtel  aho bari hose mu guhererekanya amafaranga aho baba bari hose ku Isi kandi mu gihe gito.

Ati “Twishimiye ubu bufatanye na World Remit kuko buzafasha abakiliya bacu kwakira amafaranga bohererejwe n’inshuti n’imiryango yabo aho bari hose ku Isi kandi bitabagoye. Ibi biradufasha muri gahunda yacu yo korohereza abakiliya bacu gukoresha Airtel Money muri gahunda zabo za buri munsi.”

Ubu bufatanye buzatuma abantu batuye mu bihugu bigera kuri 50 mu bice bitandukanye by’Isi babasha bohereza amafaranga ku bakoresha Airtel Money mu Rwanda.

Umuyobozi wa World Remit mu Rwanda, Carine Umurerwa, we asanga ubu bufatanye buje gufasha abanyarwanda kubona ubufasha bw’amafaranga bagenerwa n’ababo baba mu bihugu byo hanze. Ibintu avuga ko bifite akamaro kanini muri ibi bihe by’ingamba zo kuguma mu rugo.

Umurerwa yakomeje ashima uku gufatanya na Airtel Rwanda avuga ko WorldRemit bizatuma iha abakiliya ubundi buryo bwo guhererekanya amafaranga.

Uku kohererezanya amafaranga bizajya bikorwa abakoresha WorldRemit bashyira porogaramu yayo muri telefone cyangwa bakanyura ku rubuga rwayo aho bazajya bahitamo Airtel Money ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Airtel Rwanda isanzwe ifasha abakiliya bayo kohererezanya amafaranga haba mu gihugu cyangwa hanze ya cyo, kwishyura ibintu by’ingenzi, kuzigama amafaranga, kugura ama inite no guhabwa serivisi zitandukanye zirebana n’ubukungu binyuze muri Airtel money.

Ubu bufatanye bwitezweho koroshya iri hererekanya ry’amafaranga bikorewe kuri interineti , cyane ko WorldRemit ari ikigo cy’inzobere  mu kohereza amafaranga menshi  yakirwa kuri telefone  aho hejuru ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga WorldRemit yohereza muri Afurika iyohereza kuri telefone kandi m’uburyo bwizewe.

 

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *