AmakuruPolitikiUncategorized

Dr Iyamuremye Augustin niwe watorewe kuyobora Sena

Nyuma yo kwamamazwa na Hon.Karangwa Chrysologue,Hon.Iyamuremye yagiriwe icyizere na bagenzi be 24 yegukana uyu mwanya wo gusimbura Hon. Bernard Makuza wari umuyobozi wa Sena.

Karangwa yavuze ko Iyamuremye ari umunyakuri n’inararibonye bitewe no kuba yarayoboye inzego zitandukanye mu gihugu.

Hon Iyamuremye yashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yamugiriye akamushyira muri Sena ndetse yavuze ko we na bagenzi be binjiye muri biro nyobozi ya Sena bagiye gukorana umwete ndetse bakunga ubumwe mu gushaka icyateza imbere Abanyarwanda.

Dr. Iyamuremye w’imyaka 73 ubarizwa mu ishyaka PSD, yari asanzwe ayobora Urwego ngishwanama rw’Inararibonye. Yakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Sindikubwaho Theodore, Pasteur Bizimungu na Perezida Paul Kagame.

Mu 1977-1984 yari Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda, mu Ukuboza 1990-1992 aba Perefe wa Gitarama , kuva muri Kamena 1992- Mata 1994 yari Umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanga 1994-1998 aba Minisitiri w’Ubuhinzi, kuva mu 1998-Nyakanga 1999 aba Minisitiri w’Itangazamakuru, kuva muri Nyakanga 1999-Werurwe 2000 aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho kuva mu 2001-2003 yari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Hon.Nyirasafari Esperance yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.Yagize amajwi 23 kuri atatu ya Hadija Ndangiza Murangwa

Hon.Mukabaramba Alvera niwe watorewe kuba visi perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi.Yagize amajwi 22 mu gihe uwo bari bahatanye Umuhire Adrie yagize amajwi 4.

Abasenateri 20 bashya binjiye muri Sena mu gihe abandi 6 basanzwemo ariko manda yabo ikazarangira umwaka utaha.

Inshingano zihariye za Sena zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo, kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari mbere y’uko wemezwa n’Abadepite, kwakira inyandiko zimenyekanisha imitungo y’urwego rw’umuvunyi.



Hon.Nyirasafari na Hon.Mukabaramba binjiye muri biro nshya ya Sena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *