AmakuruPolitikiUbukunguUbureziUncategorized

NIRDA ishishikajwe no gushaka uburyo bwo gucyemura ibibazo bikigaragara mu nganda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA) cyatangije uburyo bushya bwo gutoranya imishinga y’urubyiruko yiganjemo ikiri ibitekerezo ariko bitanga icyizere cyo kuzavamo ibigo n’inganda zikomeye igihe habaho kuyikurikirana igitangira.

Ubu buryo bwo gutoranya imishinga y’urubyiruko babutangije mu mahugurwa y’iminsi itatu agenewe urubyiruko rufite imishing itanga icyizere cyo gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye inganda mu Rwanda.

Ni amahugurwa yateguwe na NIRDA ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda (UNDP)

Muri aya mahugurwa harimo imishinga 37 yatoranyijwe mu igera kuri 400 yari yarandikishijwe mu  yahize iyindi mu kugaragaza ko ishobora gutanga igisubizo, ba nyiri iyi mishina bakaba  bateraniye i Kigali mu mahugurwa agamije kubafasha kunoza imishinga yabo, uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa no kuyishakira abaterankunga.

Aya mahugurwa arimo gutangwa n’impuguke mubyo kunoza no gucunga imishinga, zo muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda ndetse n’abaturutse muri UNDP, bikaba biteganyijwe ko mu gusoza aya mauhugurwa hatazatangwa ibihembo ku matsinda arindwi ya mbere aho irya mbere rizahabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe akurikira yose azajya ahabwa miliyoni 1.

Uwamariya Geneviève wiga Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri IPRC Tumba  aganira n’Itangazamakuru yabwiye imenanews.com   ko yifuza guhugurwa uko yashyira mu bikorwa umushinga we wo gutara ibitoki hifashishijwe imashini.

Uwamariya Genevieve wiga kuri IPRC Tumba

Yavuze kandi ko ubu buryo bushobora gutanga igisubizo kuko umuntu ashobora gushyira ibitoki mu mashini noneho akajya agenzura akamenya ubushyuhe cyangwa ubukonje ibitoki bigezeho noneho byashya ya mashini ikabikumenyesha.

Ikindi kandi ngo ibitoki bishobora kumara iminsi itanu cyangwa ine bitewe n’ubushyuhe washyizemo.

Aganira n’Itangazamakuru Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, we avuga ko ikigambiriwe atari amarushanwa ahubwo bifuza ko urubyiruko ruzana ibitekerezo byarwo by’umwihariko ibyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya tw’ibyakorerwa mu Rwanda.

Muri aya mahugurwa abazahugurwa nyuma yo kumara amezi atandatu mu kigo cyabigenewe bashobora guhitamo gutangiza inganda ku batarabikora ndetse n’abasanzwe bazifite bakabasha gukoresha ubwo bumenyi n’ubushobozi mu kuziteza imbere.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *