Mayange Rice Campany Ltd igicumbi cy’umuceri mwiza kandi uryoshye

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya rukanagurisha umuceri “Mayange Rice Company Ltd ” ,  ruherereye mu Akarere ka Bugesera ,Intara y’Iburasirazuba ,burishimira uburyo iki gihingwa  kimaze kubabera inkingi ya mwamba mu iterambere ryabo , bagashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda yabafashije mu kububakira uruganda rugezweho ,ikabashyigikira mu rugendo rwo kwiteza  imbere , ari nako imibereho y’abitangiye guhinga umuceri izamuka bakabasha kwiteza imbere , haba no guteza imbere Akarere kabo ka Bugesera ndetse n’igihugu muri rusange. 

Nzeyimana Celestin Umuyobozi w’uruganda Mayange Rice Company Ltd

Nzeyimana Celestin umuyobozi w’uruganda  rutunganya umuceri ahamya ko  umwihariko warwo mu kugira  ubwiza ndetse n’uburyohe bikomoka ahanini m’ubuhanga bw’abakozi  bijyanye n’umuhate bakoresha , kongerera ubumenyi abahinzi no kubakurikirana kenshi ,ari nabyo bituma ubasha guhangana n’iyindi miceri ituruka hirya no hino mu gihugu , ibyo bikagaragarira mu buhamya abawurya ndetse n’abawucuruza bitangira ubwabo , akarusho kakaba mu kwimakaza kongerera ubwiza ibitunganyirizwa mu Rwanda. ( Made in Rwanda).

Agira ati:” Kugira ngo umuceri dutunganya ugire umwihariko w’ubwiza ndetse  n’uburyohe biterwa n’uko dukorana byahafi n’abahinzi bawo tubongerera ubumenyi mu mitegurire y’imirima kugeza  babonye umusaruro, kubegereza iby’ibanze mu kuwuhinga birimo  ifumbire n’ibindi bikenerwa , bityo tukizera ko umusaruro bazatuzanira uzaba wujuje ubuziranenge twifuza , ari nabyo biwuha ubwiza kandi ugakundwa na benshi , bikanawongerera agaciro  mu guhangana ku masoko  hatirengagijwe  iterambere ku bahinzi bitangiye iki gihingwa”.

Uyu muyobozi kandi yakomoje ku gihombo uruganda rwagize umwaka ushize mu gihembwe cy’ihinga kuko hari haratanzwe ifumbire kubahinzi b’umuceri ihwanye na miliyoni 50 mu mafaranga y’u Rwanda , nyamara ibiza byigeze kwibasira Akarere ka Bugesera  byatewe n’imvura yangije ibishanga bikarengerwa , ikaba yaratumye nta musaruro uboneka nk’uko  byari byitezwe.

Nubwo habaye ibiza byasize abahinzi mu gihombo ariko ,uyu muyobozi avuga ko hateganywa kongerwa imbaraga mu gihembwe cy’ihinga kiri imbere ,hakaba hari icyizere cyo kweza umuceri uhagije ,bikazanafasha abawuhinga kwishyura umwenda bari bahawe n’uruganda.

Nzeyimana Celestin abajijwe ubushobozi bw’ibikoresho by’uruganda yahamije  ko Mayange Rice Company Ltd  ari rumwe mu nganda nke m’u Rwanda zifite ibikoresho bigezweho bijyanye n’iterambere kandi byujuje  ubuziranenge .

Yabivuze muri aya magambo ati:” Uru ruganda rwagize umwihariko wo kuba  rwarubatswe  na Leta y’u Rwanda  100%, ikoresha ibikoresho bikomeye kandi byizewe  , ndetse n’imashini dufite ni zimwe mu zijyanye n’igihe , na none  kandi Leta yahaye amahirwe abikorera maze igurisha imigabane ingana na 60% kubahinzi bahingaga umuceri mu Akarere ka Bugesera , ibi bituma barushaho kuzirikana akamaro uruganda rubafitiye no kurwitaho by’umwihariko ”.

Uyu muyobozi kandi yakomoje kubagifite inganda zikoresha imashini zitakijyanye n’igihe  bataratera intambwe yo  kwishyira hamwe na bandi ugasanga ibyo bakora binyuranya n’imikorere myiza y’izindi nganda aho usanga abazifite hari ubwo bakira umusaruro w’abahinzi nyuma bakananirwa kubishyura bityo bigaca intege umuhinzi, rimwe na rimwe ugasanga n’umuceri bakira uba utameze neza kuko ntacyo baba barafashije umuhinzi  mu itangira ngo awuhinge neza mu buryo butanga umusaruro  , agashishikariza abagifite iyo myumvire kuyihindura , ari nabyo bizazana impinduka mu buhinzi bw’umuceri.

Uru ruganda Mayange Rice Company rumaze kuba ubukombe rukagira n’ubunararibonye mu gutunganya igihingwa cy’umuceri ,  rumaze imyaka ikabakaba 6 kuko rwatangiye   mu mwaka wa  2013.

Umuceri utegurwa kare kugirango utange umusaruro wizewe
Izi mashini zifite uburyo bugezweho mu gutoranya umuceri 
Ubuhanga n’ubushobozi mu gutunganya umuceri nibyo biwushyira ku isonga

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *