Bugesera:Serge Foundation indashyikirwa mu iterambere ry’Akarere
Kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 nibwo Mu ntara y’Uburasirazuba mu Akarere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata , hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu rihuza abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) ka Bugesera.
Iri murika bikorwa ryaranzwe ahanini no kumurika bimwe mu bikorerwa iwacu,ryitabiwe n’umuryango Serge Foundation usanzwe ufite ibigwi byinshi harimo no kurwanya imirire mibi ikunze kwibasira abana.
Bimwe mu byo uyu muryango wibandaho harimo kuba warihaye inshingano yo guca ikibazo kigwingira mu bana,aho bahugura bakanigisha ababyeyi n’urubyiruko uburyo bafata amafunguro agizwe n’indyo yuzuye.
Mu rwego rwo kwimakaza gahunda yo gufasha ingo kubona amafunguro agizwe n’indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa n’imirire mibi ari nayo ntandaro y’igwingira rya hato na hato cyane cyane kubuzima bw’abana , umuryango Serge Foundation ufasha abayeyi gutegura uturima tw’igikoni ahanini duterwamo imboga z’amoko yose,no kuberekere ibikwiye guhingwamo n’uburyo byitabwaho bigatanga umusaruro.
Sibyo gusa kandi kuko muri byinshi uyu muryango ukora harimo no kwigisha urubyiruko imyuga itandukanye hagamijwe kwihangira imirimo no gutegura ejo heza habo.
Umulisa Aime Josiane umukozi muri Serge Foundation Abajijwe icyo imurika gurisha bitabiriye ribamariye,yasubije muri aya amagambo ati ”Mubyukuri abantu benshi baba bazi ibyo ukora ,ariko iyo tuje mu imurikagurisha nkiri tukahahurira turi ONG zitandukanye zikorera mu karere ka Bugesera,usanga dushyira imbaraga hamwe,bityo tukabasha no kwigira kubandi kuko ari umwanya mwiza wo kumenyana mu rwego rwo kuzamura serivisi dutanga kugirango zirusheho kunogera abazihabwa”
Serge foundation nk’umuryango urangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa , muri iri murika gurisha ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwabageneye igihembo cya mbere.
Twababwira ko umushyitsi Mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Habimana Kizito, wafashe umwanya wo gushima uruhare Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bagira mu kugateza imbere no guhindura ubuzima bw’abagatuye muri rusange.
Iri murikabikorwa ryaranzwe no kugaragariza abaturage, inzego za Leta, iz’abikorera n’izigenga ibyo bakora. Buri mufatanyabikorwa akaba yarabonye umwanya wo kumurika no gusobanura ibyo akora bigira uruhare mukuzamura iterambere ry’Akarere ka Bugesera.