Kenya yamaganye icyemezo cya Arabie Saoudite gihagarika ingendo z’abaturage bayo kubera Ebola

Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yamaganye icyemezo cy’Ubwami bwa Arabie Saoudite cyo guhagarika ingendo z’abaturage babwo bajya muri Kenya no guhagarika itangwa rya viza ku baturuka muri icyo gihugu, ivuga ko izo ngamba zikabije kandi zidashingiye ku miterere y’icyorezo cya Ebola muri Kenya.

Arabie Saoudite yatangaje izo ngamba ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira, ihagarika ingendo z’abaturage bayo bajya muri Kenya ndetse n’itangwa ry’ibyiciro byose bya viza ku baturuka muri icyo gihugu.

Izo ngamba kandi zibuzanya kwinjira muri Arabie Saoudite ku bagenzi baturutse muri Kenya, baba bahageze bavuye muri icyo gihugu cyangwa banyuze mu bindi, mu gihe baba barahamaze iminsi mu byumweru bitatu bibanziriza urugendo. Iri tegeko rireba kandi abaturutse mu bindi bihugu birimo Ebola.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Aden Duale, yavuze ko Kenya yagenzuye icyorezo cyari mu itsinda rimwe ry’abantu, ryakomotse ku murwayi wanduye yinjijwe mu gihugu, kandi ko nta bimenyetso byagaragaza ko Ebola yakwirakwiye mu baturage.

Yagize ati “Kenya ihangayikishijwe n’ingamba zikabije zafashwe n’Ubwami bwa Arabie Saoudite ku kibazo cya Ebola mu gihugu. Turashimangira ko izo ngamba zikabije kandi zidashyigikiwe n’imiterere y’icyorezo muri iki gihe.”

Duale yavuze ko abantu 135 bose bahuye n’umurwayi wa mbere banduye bakurikiranwe, muri bo 118 bashyirwa mu kato mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Yavuze ko abantu umunani bemejwe ko banduye bose bahuye n’umurwayi wa mbere, barimo abakozi bane bo mu rwego rw’ubuzima n’abo mu muryango we bane.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko nta muntu mushya wanduye wabonetse kuva ku wa 19 Ukwakira 2026, ivuga ko ingamba zo guhangana n’icyorezo zitanga umusaruro.

Abantu barindwi ni bo bari bakiri kwitabwaho n’abaganga nyuma y’uko abantu babiri bapfuye, barimo umurwayi wa mbere. Muri abo barindwi, batanu bapimwe bwa mbere basanganwa ibisubizo bitagaragaza Ebola, nyuma yo kurangiza kwitabwaho. Bari bategereje gupimwa bwa kabiri kwari guteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo.

Minisiteri yavuze ko yizeye ko abo bantu batanu bazasezererwa ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo, hamwe n’abandi 46 bari barangije igihe cyo gushyirwa mu kato bataragaragaza ibimenyetso by’indwara.

Abo 46 baziyongera ku bandi 20 bari bamaze kuva mu kato, bityo umubare w’abarangije gukurikiranwa ukagera kuri 66.

Duale yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Kenya baba mu mahanga bazakomeza kuganira na Arabie Saoudite kuri icyo cyemezo.

Yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira Kenya mu guhangana n’icyorezo aho kuyishyiriraho inzitizi, kuyikumira cyangwa kuyicira urubanza. Yavuze ko Leta yagaragaje mu mucyo uko iri guhangana n’icyorezo, anashimira Abanya-Kenya ku bufatanye bakomeje kugaragaza.

Yagize ati “Kenya yagaragaje mu mucyo uko ikora. Icyo ikeneye ku muryango mpuzamahanga ni ubufasha n’ubufatanye, si ukuyicira urubanza, kuyishyiriraho inzitizi z’ingendo cyangwa kuyikumira. Dufatanyije nk’abaturage twese tuzatsinda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Aden Duale, yanenze Arabie Saoudite yakumiriye ingendo z’Abanya-Kenya bajya muri iki gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *