Brazzaville: U Rwanda rwibukije Isi inshingano zayo mu gukumira Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Parfait Busabizwa, yibukije Umuryango Mpuzamahanga ko ufite inshingano zo gukumira Jenoside, ashimangira ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurwanya ingengabitekerezo yayo bitareba Abanyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano z’abantu bose.

Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yari igamije kurushaho kwigisha no gusobanura amahanga cyane cyane urubyiruko rwavukiye muri Congo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Jenoside yakorewe Abatutsi: Inshingano zo kwibuka no gukumira ko itazongera kubaho.”

Yitabiriwe n’abantu barenga 400, barimo Abanyarwanda batuye muri Congo, abadipolomate, abayobozi ba Leta ya Congo, abayobozi b’amadini, abahagarariye Sosiyete Sivile,  abanyamakuru, abayobozi ba za Kaminuza n’abanyeshuri baturutse muri kaminuza eshatu zirimo Université Marien Ngouabi, Université Denis Sassou N’Guesso na CIESPAC.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro,  Ambasaderi Parfait Busabizwa,  yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku wa 7 Mata kugeza muri Nyakanga 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi ijana. 

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye impanuka, ahubwo yateguwe igihe kirekire, bishingiye ku ivangura, imvugo z’urwango, hagamijwe kurimbura Abatutsi.

Yagaragaje kandi uruhare n’inshingano by’Umuryango Mpuzamahanga, by’umwihariko kudaha agaciro amakuru n’impuruza byatanzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasobanura akamaro k’ubutabera mu guhana abayigizemo uruhare no guhangana n’umuco wo kudahana.

Ambasaderi Busabizwa yashimangiye ko kwita Jenoside yakorewe Abatutsi  mu mazina yayo nyakuri, kubungabunga amateka no kuyigisha urubyiruko ari inkingi z’ingenzi mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside. 

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo nyito ikwiye kandi ni na yo ubu ikoreshwa mu nyandiko z’Umuryango w’Abibumbye. Iyi nyitoIkuraho urujijo urwo ari rwo rwose, kuko igaragaza neza itsinda ry’abantu Jenoside yari igamije kurimbura, kandi ikabuza abashaka kuyobya amateka bayigaragaza nk’”intambara ishingiye ku moko” cyangwa “ubwicanyibw’impande zombi gukomeza kuyihindura uko itari. 

Ati: “Iyi nyito kandi ntiyirengagiza ko hari Abahutu n’abandi bantu bishwe bazira ko banze kwifatanya n’abicanyi cyangwa ko bagerageje kurokora Abatutsi.”

Yibukije ko kwibuka atari inshingano z’u Rwanda gusa, ahubwo ari inshingano z’abantu bose, kuko ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ivangura bishobora guteza ibyago ku bantu bose.

Ati: “Ku wa 20 Nzeri 2023, mu nama ya 45 yabereye i Riyadh, Komite y’Umurage w’Isi ya UNESCO yashyize ku rutonde rw’Umurage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari zo Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero. Iki cyemezo gifite igisobanuro gikomeye cyane. Kigaragaza ko amatekay’izi nzibutso atareba Abanyarwanda bonyine, ahubwo ko ari isomo rikomeyeku bantu bose ku isi”

Muri iyi nama kandi hatanzwe ibiganiro, byatanzwe na Dr. Appolos D. Mebardoum ukomoka muri Tchad wasangije abandi ku buhamya bw’uko yasanze u Rwanda mu mwaka wa 1995 ubwo yakoreraga Umuryango ” Médecins sans Frontières”

Umunyamakuru Mehdi Ba, ukorera Jeune Afrique, yagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu bihe bya Jenoside, anasobanura inshingano zaryo mu gutangaza amakuru ashingiye ku kuri, kurwanya imvugo z’urwango no gukumira ikwirakwizwa ry’ibitekerezo bishobora gutera Jenoside.

Prof. Jean-Pierre Karegeye we yagaragaje uruhare n’imyitwarire ya bamwe mu mpuguke mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko buri wese afite inshingano zo kurinda ukuri kw’amateka no kugira uruhare mu gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.

Dr. Samantha J. Lakin, yagarutse ku nzira y’ubutabera u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo ruhane abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho yasoje anibutsa urubyiruko cyane cyane abakomoka ku miryango y’abahoze ari impunzi bari hirya no hino mu bihugu bya Afurika birimo na Repubulika ya Congo, ko bafite inshingano mu kurinda ukuri kw’amateka no kurwanya imvugo ziyagoreka.

Abitabiriye iyi inama bagize umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu kubungabunga amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Dr. Appolos D. Mebardoum yatanze ubuhamya bw’uko yasanze u Rwanda rwarasenyutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *