Covid-19 : Koperative Urwacu Creations yakomwe mu nkokora mu bucuruzi ikora
Koperative Urwacu Creations iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugari Covid-19 yayikomye mu nkokora mu bucuruzi bwayo.
Umulisa Fabiola uhagarariye koperative Urwacu Creations ikora inkweto nibindi bikomoka ku ruhu aganirana ni kinyamakuru Imenanews.com yagize ati “Covid-19 yadukomye mu nkokora kuko mubihe bya ‘Guma Murugo’ hasohotse itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe gukora , biba ngombwa ko natwe tuguma mu rugo ntitwongera gusohoka nabo twakopye twagerageje kubahamagara ngo batwishyure ntibatwishyura “.
Yakomeje agaragaza imbogamizi bahuye nazo mu bihe bya guma murugo byo kutabona uburyo bagera kukazi , ndetse no kugera kubo bahaye amadeni batuye mu nkengero z’umujyi , ngo babishyure nabo babone amafaranga yo kwicyenuza muri icyo gihe ngo baticwa ninzara ntibyabakundira .
Umulisa Fabiola ni umugore ufite abana babiri ba bakobwa ahamya ko umwuga yize wo gukora inkweto zikomoka ku ruhu umutunze kandi akanabasha kurihira abana be amashuri meza . Ahamagarira abagore ndetse n’abakobwa kutitinya ngo bacike intege cyangwa ngo bagaye akazi akariko kose kuko ariko gatunga abantu iyo bagakoze bagakunze banagashyizeho umutima. Yongera kwibutsa abagore bahuye n’igihombo mubyo bakoraga ko bakwiye kwihangana bagashakisha uburyo bakongera kwisuganya kugirango babashe kurwanya ubukene bwa kuruwe n’ingaruka z’icyorezo cya Corona virusi.
Uwamaliya Florence