Nimubona Yves na Yankurije Maritha nibo begukanye Kigali Half Marathon
Kuri iki cyumweru Tariki ya 15 Ukuboza 2019 , Umujyi wa Kigali k’ubufatanye n’Ikigo cy’itumanaho m’u Rwanda Airtel ,Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Federasiyo ishinzwe imikino ngororamubiri (LAF) ,bateguye Siporo Rusange isoza umwaka wa 2019 , yahuriranye n’isiganwa kumaguru ,ikaba yitabiriwe n’abantu batandukanye.
Mubatsinze amarushanwa ku isonga hajemo Nimubona Yves k’uruhande rw’abagabo na Yankurije Maritha kuruhande rw’abagore bakaba banagenewe n’ibihembo.
Iri rushanwa ryateguwe hagamijwe guharanira ko abatuye umujyi wa Kigali ndetse n’abawutemberera bagira ubuzima buzira umuze , gukundisha abantu umuco wo gukora Siporo ari nabyo bizabafasha kwirinda indwara zitandura kuko kuzirwanya bishoboka.
Abasiganwa birutse urugendo rungana n’ibirometero birenga makumyabiri bazenguruka umujyi wa Kigali.
Abasiganwa bahagurukiye i Remera banyura Kimihurura berekeza mu mujyi , barongera bagaruka i Remera aho bakatiye aho imihanda ihurira ku gisimenti basoreza ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) giherereye Kimihurura.
Nyuma y’aya masiganwa abatsinze bashyikirijwe ibihembo n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba ,Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Purdence , Umuyobozi wa Aitel Rwanda n’abandi.
Mu bihembo bidasanzwe byagenewe batatu mu babashije guhiga abandi k’uruhande rw’igitsina gabo ndetse na batatu k’uruhande rw’igitsina gore , harimo kwegukana amahirwe yo guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe kingana n’amezi atandatu.
Florence Uwamaliya