IPAR na Access to Finance Rwanda bavuye imuzi icyazanzamura urwego rw’Ubuhinzi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2019 Ikigo cy’Ubushakashatsi (IPAR Rwanda) gifatanyije na Access to Finance bashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ibikorwa byose bijyanye no gutanga inguzanyo mu buhinzi.
Ubu bushakashatsi bwimbitse bukubiye mu gitabo kigizwe n’amapaji 94 aricyo “Rwanda Agriculture Finance Year Book” bwakozwe hagati y’umwaka wa 2017-2018 bukaba bwerekena neza imishinga migari yafasha kuzamura urwego rw’ubuhinzi abitangiye gukora uyu murimo bakabasha gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa IPAR Eugenie KAYITESI , mu kiganiro n’Itangazamakuru , yagaragaje ko mu bushakashatsi bwakozwe begeranije amakuru yose ajyanye n’ukuntu ubuhinzi buterwa inkunga mu Rwanda, hagamijwe kuzamura abakora uwo mwuga , bakabasha gusezerera ubukene babikesha inkunga baterwa , ibintu ahamya ko hakenewe uguhuriza hamwe kw’inzego zibifite mu inshingano zaba iza Leta n’izigenga ,cyane amabanki cyangwa ibigo by’imari iciriritse.
Akomeza avuga ko hateganijwe kuzakorwa ubundi bushakashatsi ,buzafasha Abanyarwanda kurushaho kumenya amakuru ajyanye n’igihe , akazoroshya uburyo bwo kubyaza umusaruro uhamye umurimo w’ubuhinzi ,no kuwunoza , kuruhande rw’abashoramari nabo bakerekwa amahirwe ari muri uru rwego , byose bigakorwa hagamijwe kongerera agaciro ibituruka mu buhinzi no kubuteza imbere , bikazamura n’abinzi muri rusange.
Jean Bosco IYACU, Umuyobozi Wungirije wa Access to Finance Rwanda yerekanye ko muri ubu bushakashatsi bwakozwe , bwerekana neza imbogamizi ndetse n’ibibazo birangwa mu rwego rw’ubuhinzi bituruka kubumenyi , mu gihe ari rwo rutunze abanyarwanda benshi ,aho bigaragara ko nta mafaranga menshi arushorwamo ,ibi bikaba igihamya cyo kuba abahinzi batabasha guhabwa amahirwe ku inguzanyo bifitanye isano no kuba batabona amakuru akenewe.
Yaboneyeho gushishikariza amabanki n’ibigo by’imari ko mu igenamigambi biteganya hajya hanatekerezwa urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, abakora uyu mwuga bakegerezwa uburyo buhamye bwo kubona inguzanyo kugirango bahinge kinyamwuga , bafashwe guhanga idushya ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga ,babashe kwiteza imbere ,bateze n’igihugu imbere muri rusange.
Yagarutse kuri bimwe mubimaze kugerwaho , aho yashimye gahunda ya leta yo gutanga ubwishingizi bw’amatungo ibinyujije muri Minagri, ahamya ko nibikomeza gushyirwamo imbaraga nta kabuza abahinzi n’aborozi bazashobora guhangana n’ingaruka zaba iziterwa n’ihindagurika ry’ikirere n’izindi kandi bahabwe n’amahirwe kunguzanyo batere imbere.