Uncategorized

WHO igiye guha u Rwanda miliyari 9 Frw  zo guhangana na Marburg

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko ririmo gushaka miliyari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 7.7 z’amadolari y’Amerika), guhera mu kwezi k’Ukwakira kugera mu Kuboza 2024, yo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Marburg.

Iyo nkunga WHO yatangaje ko izafasha ishami rya UN ry’ubuzima mu bikorwa bitandukanye.

Iyi nkunga, nk’uko bigaragara mu itangazo rya WHO, izafasha ikigo cy’ubuzima cy’Umuryango w’abibumbye gukora ibikorwa bikomeye bigaragara muri gahunda yacyo yo gushyira mu bikorwa ingamba cyihaye, byibanda ku kugenzura, gukumira indwara, kwegera abaturage, ndetse n’ubufatanye mu by’ubuzima bwambukiranya imipaka.

Iyi nkunga izashyirwa ku cyicaro cya WHO, mu Karere no mu bihugu bitandukanye mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima, gutanga ibikoresho bikenewe, gukurikirana ibikorwa ndetse no gutanga ubuvuzi bukenewe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, ni bwo u Rwanda rwatangiye gutanga inkingo z’icyorezo cya Marburg, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iyo ndwara, barimo abakozi bo kwa muganga.

WHO irasaba abaterankunga gushyiramo imbaraga no guhagarika iki cyorezo no kurinda abaturage batishoboye.

Loading