Wa mukozi wo mu rugo washinjwaga kwica umwana w’aho yakoraga yakatiwe burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022,nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu ruhame Nyirangiruwonsanga Solange washinjwaga icyaha cyo kwica umwana w’umuhungu Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9, wishwe Taliki ya 12 Kamena 2022.
Uyu mugore wari umukozi wo mu rugo yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Karubibi Akagali ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonsanga ku cyumweru Taliki 12 Kamena, yashutse umwana Ihirwe Davis ngo ajye kurya umunyenga ku rugi yiziritse we ngo amucunge, umwana yagiyemo ahagarara ku ntebe uyu mugore ahita asunika intebe, n’uko uwo mwana ahera umwuka uwo mugore areba.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uyu mukozi wo mu rugo akimara kubona ko umwuka w’umwana uheze, yahise ajya gutabaza Nyirabuja mu buryo atabigendamo cyane cyangwa ngo amubwire yeruye ko umwana yitabye Imana, ahubwo akamubwira ko ajya kureba ibyabaye mu rugo.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uyu mukozi ngo Nyakwigendera yamuteye ibuye hanyuma nawe akarakara akamushuka ngo ajye kumurisha umunyenga, ashaka kumwica.
Uko ngo uwo mwana yagiyemo, ni ko ibiro byabaye byinshi agapira kagenda kifunga, uwo mugore yigira hanze agaruka aje kureba niba uwo mwana yapfuye.
Umushinjacyaha yavuze ko raporo ya muganga yagaragaje ko Nyakwigendera yari afite ibikomere bito bito mu ijosi.
Mu ibazwa rya Nyirangiruwonsanga yavuze ko impamvu atisubiyeho ngo arokore Nyakwigendera ari uko muri icyo gihe nta bumuntu yari agifite. Yakomeje avuga ko Davis yari yasigiwe umukoro wo mu rugo hanyuma arabyanga aguma muri telefone nuko arayimwaka.
Uwo mukozi yasanganwe agapapuro kavuga ko afite umugambi wo kuzaca imyanya y’ibanga y’umusore wamubeshye urukundo. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nzika yaba yarayikomezanyije kugeza yishe uyu mwana.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nyirangiruwonsanga Solange ukekwaho kwica Rudasingwa Ihirwe Davis igifungo cya Burundu.
Ku isaha ya saa 11h17 nibwo Nyirangiruwonsanga Solange yatangiye kwiregura avuga ko yemeye icyaha mu ibazwa.
Avuga ko Saa tanu zijoro yajyanwe ahantu atazi agakubitwa hafi kugeza umwuka uvuyemo.
Icyo gihe yemera ko yababwije ukuri ko yiyahuye ariko ngo ntabwo babishakaga; avuga ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB.
Ku munsi ukurikiye ngo abakozi ba RIB bongeye kumutwara saa kumi n’ebyiri barongera bamukorera iyicarubozo kugeza abivuze ko ariwe wamwishe baramureka, ariko ngo yashakaga uko yabava imbere.
Akimara kuhava avuga ko bamujyanye ahantu bakamufata amajwi ngo yemere ko ariwe wakoze icyaha. Muri ayo majwi ngo baramubazaga bati: “Ese twagukubise? Ese twaguhohoteye kugira ngo wemere icyaha?.
Uyu mukozi wo mu rugo avuga ko uwo mwana yarimo akina n’umugozi nta kibazo bafitanye, Nyina w’umwana ngo yasabye uyu mukozi ngo amuzanire igikoma mu gihe uyu mwana yari yagiye mu nzu, hanyuma asanga uwo mwana ari kunagana.
Avuga ko nawe yari afite igihunga cyo kubura uko asobanura uko uwo mwana yiyahuye.
Ku byo ashinjwa ko umwana yamuteye ibuye ngo yabivuze kugira ngo abone uko ava imbere ya RIB, ngo kuko uwo mwana yari yaratojwe imico myiza.
Uyu mugore yasabye kurenganurwa kuko atari we wishe uyu mwana ahubwo ko yiyahuye.Avuga ko icyaha nicyimuhama azakurikiza igihano azahabwa.
Umucamanza yamusabye gusobanura uko uwo mwana yiyahuye, uyu mukozi avuga ko yasanze amanitse ku rugi agiye kumukuramo biramunanira.
Yavuze ko akeka ko umwana yaba yarahagaze ku ntebe akimanika ku rugi agasunika intebe yajya kuvamo bikamunanira.
Uyu mukozi yavuze ko akeka ko uyu mwana ashobora kuba yariyahuye kubera ko ababyeyi be bamwimye telephone, ngo hari igihe ise w’umwana yajyaga amukubita ndetse ko yajyaga mu buriri akihisha ise. Ku byo yemeye mu ibazwa na RIB, avuga ko yabyemeye mu rwego rwo kwirengera.