USA:Ubudahangarwa bw’Umucamanza bukomye mu nkokora itegeko ryaTrump rireba abimukira.
Umucamanza wo muri Leta ya Hawaii yaraye ahagaritse itegeko rivuguruye rya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump ryo rireba abimukira n’ impunzi mugihe kuri uyuwa 16 Werurwe 2017 aribwo byari biteganyijwe ko ritangira kubahirizwa.
Umucamanza ku rwego rw’ akarere, Derrick Watson yahagaritse iryo tegeko agaragaza ko Leta ivuga ko ryashyizweho ku mpamvu z’ umutekano w’ igihugu ariko ntitange ibimenyetso bifatika.
Iryo tegeko ryashyizweho bwa mbere tariki 27 Mutarama 2017, rikurura impaka mu bihugu bihugu na Leta zitandukanye. Urukiko ruritesha agaciro.
Tariki 6 Werurwe nibwo iryo tegeko ryavuguruwe hahindukamo zimwe mu ngingo zirigize. Mu ngingo zahindutse harimo kuba igihugu cya Irak cyarakuwe ku rutonde rw’ ibihugu birindwi byiganjemo abaturage bo mu idini ya Islam byari byakumiriwe n’ itegeko ryo ku wa 27 Mutrama.
Leta ya Hawaii n’ imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe z’ Amerika zidashyigikiye itegeko rikumira abimukira.
Abanenga iryo tegeko bavuga ko rinyuranyije n’ itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika kandi rikaba rishyigikira ivangura.
Leta ya Hawaii ivuga ko iryo tegeko ribangamira ubukerarugendo n’ uburyo icyo gihugu cyatoranyaga abanyeshuri n’ abakozi b’ abanyamahanga ku buryo bworoshye.
Ibihugu byasigaye bikumirwa n’ iryo tegeko nyuma y’ aho Irak ikomorewe ni Somalia, Iran, Syria, Sudan, Libya, na Yemen.