Amakuru

Urukiko rwemeje ko Platini n’umugore we nta mwana bafitanye,rwemeza gatanya

Urukiko rwemeje gutandukana  burundu ku bwumvikane hagati ya Nemeye Platini na Ingabire Olivia bari barashakanye, runemeza ko bombi nta mwana bafitanye.

Aba bombi  basabaga Urukiko ko rwakwemeza ubwumvikane bwabo mu gutandukana burundu, rugasesa isezerano bagiranye mu 2021  ubwo  basezeranaga  kubana nk’umugore n’umugabo.

Ikirego cy’abo bombi cyatanzwe mu  Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Platini yatanze ikirego avuga ko muri Werurwe 2021 yagiranye amasezerano y’ugushyingirwa hagati ye na Ingabire Olivia, bagasezeranira mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ariko bakaba bifuza kuyasesa.

Urukiko rwemeje ubwumvikane bwabo, rwemeza ko batandukanye burundu ndetse rusesa amasezerano bagiranye ndetse rwemeza ko bazandukurwa mu gitabo cy’irangamimerere mu Murenge wa Remera aho bari basezeraniye.

Urukiko rwemeje  kandi   ko Platini na Ingabire bemeranyije ko nta mwana bafitanye.

Rwemeje ko umutungo utimukanwwa ugizwe n’ibikoresho byo mu nzu byagabanywe mu bwumvikane.

Rwemeje ko inzu bari bafitanye mu Karere ka Bugesera iguma ari iya Platini ndetse igomba guhita imwandikwaho wenyine.

Rwibukije ababuranyi ko ibyo bumvikanye bigomba guhita bishyirwa mu ngiro bahereye umunsi urubanza rwaciriweho ndetse rutegeka ko iki cyemezo gihita gishyirwaho inyandiko mpuruza.

Ikindi Urukiko rwibukije  ababuranyi ni uko iki cyemezo kitajuririrwa.

Loading