AmakuruNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUncategorized

Urukiko rwa Loni rwanze kwimurira Musema Alfred muri gereza y’i La Haye

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwanze ubusabe bw’Umunyarwanda Musema Alfred bwo kuvanwa muri gereza yo muri Bénin, akimurirwa mu y’i La Haye mu Buholandi.

Musema w’imyaka 76 y’amavuko yafatiwe mu Busuwisi tariki ya 11 Gashyantare 1995 ubwo yashakishwaga kugira ngo akurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Perefegitura ya Kibuye hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Ni umwe mu bayoboye ibitero Interahamwe zagabye ku Batutsi ku musozi wa Gitwa tariki ya 26 Mata, uwa Muyira ku ya 13 n’iya 14 Gicurasi, n’ibindi byagabwe mu bice bitandukanye muri Gicurasi 1994 byapfiriyemo impunzi z’Abatutsi zabariwaga mu bihumbi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musema yagize uruhare rutaziguye mu bitero byagabwe ku musozi wa Rwirambo hagati ya tariki ya 27 Mata n’iya 3 Gicurasi, mu Mataba hagati muri Gicurasi no ku buvumo bwa Nyakavumu mu mpera za Gicurasi 1994; ahiciwe Abatutsi barenga 300 bafungiwe muri ubwo buvumo, baratwikwa.

Abatangabuhamya basobanuye ko muri ibi bitero byose, Musema wari Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu akaba n’umuntu wa hafi wa Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, yabaga yitwaje intwaro, kandi ko inshuro eshatu yarashe mu kivunge cy’Abatutsi bari bahunze ubwicanyi.

Tariki ya 27 Mutarama 2000, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwahamije Musema ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gukora jenoside, gutsemba no gusambanya ku gahato, rumukatira igifungo cya burundu.

Musema yahakanye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arajurira. Tariki ya 16 Ugushyingo 2001, urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rwamuhanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato, rushimangira ko ibindi yabikoze, rugumishaho igifungo cya burundu.

Tariki ya 9 Ukuboza 2001, Musema yakuwe muri kasho ya ICTR, ajyanwa by’agateganyo muri gereza ya Mali. Tariki ya 19 Ukuboza 2018, yimuriwe muri gereza ya Bénin kugira ngo ahafungirwe igihe cy’igifungo yari asigaje.

Inshuro eshatu, kuva muri Kanama 2019, Musema yasabye IRMCT gufata umwanzuro wo kumufungura mbere y’igihe, ashingiye ku mpamvu zirimo kuba yaritwaye neza muri gereza ariko uru rwego rubitera utwatsi kubera atigeze yemera ibyaha yakoze ngo anabyicuze.

Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yagaragaje ko Musema yari umuntu ukomeye muri Kibuye, washoboraga gukumira ubwicanyi Interahamwe zakoreye Abatutsi ariko ko ntacyo yabikozeho kuko bishwe areba, akenshi na we azifasha kwica.

Nyuma y’uko gufungurwa mbere y’igihe byanze, tariki ya 19 Gashyantare 2026, Musema yandikiye IRMCT ayisaba kumwimurira byihuse murri gereza ya Loni i La Haye, kugira ngo asuzumwe uburwayi afite, anahabwe ubuvuzi nk’uko byasabwe n’itsinda ry’abaganga.

Musema yavugaga ko aho atarahabwa ubuvuzi muri Bénin kuko yari agitegereje ko ubwanditsi bwa IRMCT bwemeza amafaranga azifashishwa mu kumuvura, anasobanura ko ubuvuzi bw’umwimerere ku ndwara ye butaboneka i Cotonou.

Graciela yibukije Musema ko inshuro nyinshi, umuganga wo muri gereza afungiwemo n’undi wo hanze bemeje ko muri Bénin hari ubuvuzi bwiza yahabwa, bidasabye kumwimurira i La Haye.

Uyu mucamanza kandi yagaragaje ko raporo ya muganga wo muri gereza yo ku wa 2 Werurwe 2026 igaragaza ko ubuzima bwe bumeze neza, bityo ko nta mpamvu yihutirwa yatuma yoherezwa i La Haye kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.

Ku mbogamizi y’amafaranga y’ubuvuzi ubwanditsi bwa IRMCT butaremeza, Graciela yagaragaje ko nubwo Musema yari yasabye ay’imyaka itatu, ubwanditsi bwabaye bwemeje ubw’amezi atatu ya mbere.

Loading