Ubuzima

Uruha: Impamvu, Ingaruka n’Uburyo Rwakwirindwa

Uruhara ni ikibazo cy’ubuzima n’ubwiza gihangayikishije abantu benshi, cyane cyane abagore, aho umusatsi utangira kugabanuka cyangwa ukavaho burundu mu bice bimwe by’umutwe. Nubwo bamwe babifata nk’ikibazo cy’ubwiza gusa, Uruhara rufite ingaruka zikomeye ku mitekerereze, icyizere umuntu yifitiye n’imibanire ye n’abandi.

Impamvu zitera Uruhara ziratandukanye. Zishobora kuba iza genetique, aho umuntu abiragwa mu muryango, cyane cyane uruhara ruzwi nka alopecia androgenetic. Hari kandi uruuhara ruterwa n’ihindagurika ry’imisemburo, cyane cyane ku bagore batwite, ababyaye, cyangwa abageze mu gihe cy’ihinduka ry’imiterere y’umubiri (menopause). Indi mpamvu ikomeye ni stress, indwara zimwe na zimwe zo ku mutwe, kubura intungamubiri zihagije, gukoresha imiti imwe n’imwe, ndetse n’imyitwarire mibi mu kwita ku musatsi.

Gukoresha imisatsi ikomeretsa umutwe cyane, gutunganya umusatsi ukoresheje ubushyuhe bwinshi (nk’icyuma n’amavuta ashyushye), gukoresha imiti ikaze ihindura ibara ry’umusatsi, nko gusukura no gusuka cyane, nabyo bishobora kwangiza imizi y’umusatsi bigatera Uruhara.

Kwirinda ruhara bisaba kwita ku buzima bw’umubiri muri rusange. Kurya indyo yuzuye irimo proteyine, vitamini (A, B, C, D), zinc na fer bifasha imizi y’umusatsi gukomera. Kunywa amazi ahagije no kugabanya stress nabyo bifite akamaro kanini.

Ku rwego rwo kwita ku musatsi, ni byiza kwirinda kuwukomeza cyane, guhitamo imisatsi itarekura umutwe, no kugabanya gukoresha imiti ikaze. Kwisuzumisha kwa muganga w’indwara z’uruhu (dermatologist) ni ingenzi igihe umuntu atangiye kubona ibimenyetso bya ruhara, kuko kuvurwa hakiri kare bitanga umusaruro mwiza.

Mu gihe hari ruhara rutewe n’indwara, kuvurwa hakoreshejwe inama z’abaganga n’imiti yemewe ni ingenzi kurusha kugerageza imiti ya gakondo idasobanutse. Gutanga ubumenyi ku ruhara no kuruvura bifasha guca imyumvire mibi, bikanatanga icyizere ku barurwaye.

By:Florence Uwamaliya

Loading