Ubukungu

Urugaga rw’amakoperative ruhangayikishijwe na baringa zirugaragaramo

Hari abashinga Koperative za baringa bagamije indonke ziva mu baterankunga zarangira bakazifunga, ibi ngo ni imikorere idahwitse urugaga Nyarwanda rw’amakoperative NCCR (National Cooperative of Rwanda) rwahagurukiye.

“Inyungu za Koperative zimwe na zimwe zikiza abayobozi bayo, hari Koperative za baringa twahagurikiye, igihombo kiba mu makoperative mu Murenge Sacco ahanini giterwa n’ubumenyi budahagije bw’abanyamuryango.”

Mu Rwanda habarurirwa amakoperative 7514, harimo akora neza ku buryo bugaragara ndetse n’andi ahoramo uruhuri rw’ibibazo biyakururira mu gihombo, hari n’ayabaringa aba yarashinzwe hagamijwe kurangamira inkunga zikiza abayashinze gusa.

Katabarwa Augustin, umuyobozi w’Urugaga rw’amakoperative, NCCR, avuga ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo urwego rw’amakoperative rurusheho kwiyubaka. Ibi akaba yabivugiye mu nama y’inteko rusange ya NCCR kuri uyu wa 31 Werurwe 2016.

Yagize ati “Ubu twagiranye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’Igihugu, agamije guhugura no kwigisha uburyo bwo gukumira ibyaha bikorerwa mu makoperative ndetse no gukurikirana ababa bagaragaweho kunyereza no gucunga nabi imitungo y’amakoperative.”

Akomeza avuga ko hanashyizweho urwego rugamije gukemura impaka zikunze kuvugwa mu makoperative amwe namwe, by’umwihariko mu makoperative y’abatwara abagenzi kuri Moto, abahinzi hamwe no mu bigo by’imari, ngo hari intambwe imaze guterwa aho uru rwego rugiriyeho.

Katabarwa yakomeje avuga ko abanyamuryango ba koperative bakwiye kumva ko ari izabo ntibazitererane ngo bakanguke ari uko ibintu byadogereye; abayobozi n’abakozi b’amakoperative nabo ngo bakwiye kumenya baragiye ibya rubanda atari umunani bahawe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *