Umwihariko wa Tour du Rwanda 2026
Kuva ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare, kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, mu bice bitandukanye by’igihugu harabera irushanwa mpuzamahanga ry’amagare “Tour du Rwanda 2026” rigiye kuba ku nshuro ya 18.
Irushanwa ry’uyu mwaka ni ryo rya mbere rigiye kuba kuva u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025.
Rigiye kuba kandi hari amakuru meza y’uko rishobora kuzamurirwa urwego rikajya mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa y’amagare akomeye ku Isi (World Tour Races) cyangwa icya kabiri (UCI Pro-Series), guhera mu 2027.
Ni ibiki byihariye mu isiganwa ry’uyu mwaka?
Abakinnyi bitabiriye isiganwa bose barerekanwa
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour du Rwanda, abakinnyi bagiye gukina iri rushanwa barerekanwa mu birori biribanziriza biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu Saa 18:00 z’umugoroba kuri Kigali Convention Centre.
Ibirori nk’ibi bisanzwe biba mu masiganwa akomeye arimo Tour de France. I Kigali, hateguwe abavanga imiziki n’abahanzi basusurutsa abitabira iki gikorwa.
Tour du Rwanda ya 2026 yitabiriwe n’amakipe 17 atarimo Madar Cycling Team yo muri Algeria. Ni mu gihe abakinnyi ari 84 kubera ko Ikipe ya African Mixed Team yandikishije abakinnyi bane gusa.
Tour du Rwanda izatangirira hanze ya Kigali
Nyuma y’imyaka umunani, Tour du Rwanda izongera gutangirira hanze ya Kigali, ibyaherukaga mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangiriraga i Rwamagana akaba ari na ho hasorezwa ako Gace ka Mbere.
Kuri iyi nshuro, Agace ka Mbere kazava mu Rukomo (mu Karere ka Gicumbi) kerekeza i Rwamagana ku ntera y’ibilometero 173,8.
Mu myaka ibiri ishize, inzira nk’iyi yarakoreshejwe, ariko abakinnyi bagasoreza i Kayonza.
Hazatangwa amasegonda ya ‘bonifications’
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu hazatangwa amasegonda azwi nka “bonifications” aho agabanywa ku bihe umukinnyi yakoresheje mu isiganwa bitewe n’icyari kigambiriwe yagezeho.
“Bonifications” cyangwa “bonus seconds” ni amasegonda akunze kugabanywa ku bihe by’abakinnyi mu masiganwa y’amagare mu gutuma bakora cyane mu gihe cy’isiganwa.
Nko muri Tour de France, aya masegonda atangwa ku bakinnyi batatu ba mbere kuri buri gace, kugira ngo bitere abahatanye ku rutonde rusange gukora cyane no kongera ihangana.
Muri Tour du Rwanda 2026, aya masegonda azatangwa ku bakinnyi bakoze cyane hagati mu isiganwa, mu bice bitambika, ibizwi nka “sprint-intermédiaire”.
Ibyo bizakorwa mu Gace ka Mbere (Rukomo- Rwamagana), Agace ka Kabiri (Nyamata- Huye) no mu Gace ka Gatanu (kuzenguruka i Rubavu).

Tour du Rwanda ya 2026 ni yo ya mbere igiye kuba nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025
Tour du Rwanda izamara iminsi ibiri i Rubavu
Si bishya ko Tour du Rwanda imara iminsi ibiri ahandi hantu hatari i Kigali kuko biheruka kuba i Musanze mu 2024.
Uyu mwaka, ibi bizabera i Rubavu, umwe mu mijyi benshi bavuga ko iryoshya iri siganwa nk’uko bimeze kuri Musanze, Rusizi na Huye.
Abasiganwa bazagera i Rubavu ku wa Gatatu bavuye i Karongi, baharare ndetse bucyeye bwaho bahakinira Agace ka Gatanu kazaba kagizwe no kuzenguruka intera y’ibilometero 82, ibizaba bibaye bwa mbere muri Tour du Rwanda.
Iri siganwa rizaba nyuma ya Saa Sita nirirangira, abakinnyi bazongera kurara i Rubavu, bahave ku wa Gatanu berekeza i Musanze, mu Gace ka Gatandatu kareshya n’ibilometero 84,1.
Abanyarwanda n’abakiri bato bahawe umwanya muri Tour du Rwanda 2026
Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu myaka ishize, iminsi umunani yose ikaba igizwe n’amasiganwa y’abahataniye umwambaro w’umuhondo wa Tour du Rwanda, kuri iyi nshuro hazabamo impinduka.
Abategura iri rushanwa bahisemo ko mbere y’Agace ka Gatanu kazakinirwa i Rubavu, guhera Saa Tanu hazaba isiganwa ryo kwishimisha ku bantu bose, bakora intera y’ibilometero 9,2.
Ni mu gihe kandi isiganwa nk’iri rizakorwa n’i Kigali mbere y’Agace ka Munani, ku munsi wa nyuma, guhera Saa Moya za mu gitondo.
Nyuma yaho, guhera Saa Tatu, ni bwo hazaba isiganwa ry’abakiri bato batarengeje imyaka 16 muri gahunda yiswe “The Next Champion”.
I Nyamirambo na Nyabugogo bazongera kuryoherwa n’umukino w’amagare
Tumwe mu duce tugira umwihariko wo kugira abakunzi benshi b’umukino w’amagare mu Mujyi wa Kigali ni Nyamirambo na Nyabugogo.
Kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ni ho hazasorezwa isiganwa ry’Agace ka Karindwi kazaba kahagurukiye i Musanze, ibyaherukaga mu 2019.
Ni mu gihe i Nyabugogo, aho abakinnyi bazanyura mu Gace ka Karindwi, na bwo hazongera gukoreshwa ku munsi wa nyuma ubwo abakinnyi bazaba bazenguruka mu Mujyi wa Kigali, mu nzira zirimo iyifashishijwe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye muri Nzeri 2025.
Amasiganwa azajya atangira hakeye
Menshi mu masiganwa ya Tour du Rwanda ya 2026 azajya atangira Saa 11:00 cyangwa Saa 12:00.
Agace ka Gatanu (kuzenguruka i Rubavu) kazatangira Saa 15:00 naho aka Gatandatu (Rubavu- Musanze) gatangire Saa 13:00, ari na yo saha izatangirira Agace ka Munani [Kigali- Kigali] gasoza irushanwa.

I Nyabugogo ni hamwe mu hantu haba abakunzi benshi b’umukino w’amagare
Src:Igihe
![]()

