Umutingito mu gihugu cya Korowasiya mu bihe by’ubwoba bwa Corona-Virusi
Mu gihe mu bihugu hafi ya byose ku Isi hakomeje kuvugwa icyorezo cya Korona-Virusi , ikomeje kwivugana abatari bacye , mu gihugu cya Korowasiya ho byahumiye ku murari kuko batunguwe n’umutingito nawo wangije ibitari bicye.
Nyuma y’aho leta ya Korowasiya itegekeye ko nta bantu barenga babiri bakwiye kugendera hamwe mu hagamijwe ko ikiza cya Corona gikwirakwira, icyo gihugu cyahuye n’ibindi byago by’umutingito wari ku gipimo cya manyitide ya 5.5.
Abategetsi bavuga ko umurwa mukuru Zagreb ari wo washegeshwe cyane ariko nta muntu wahasize ubuzima. Uyu mutingito wumvikanye sa kumi n’ebyili za mugitondo ku cyumweru.
Abaturage bavuga ko badahangayikishijwe na vurusi ya Corona igihe batazi uko buri buramuke aho batuye bitewe no kwikanga undi mutingito , mu gihe ubuyobozi bwo bukomeje kubibutsa ko b akomeza bakitwararika icyorezo cya corona.