Mu myaka 3 u Rwanda rwagabanyije 76% by’abarwaraga malaria

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, kivuga ko kuva muri 2019 kugeza 2022 cyagabanyije 76% by’abantu barwaraga malaria imibare ikava kuri miliyoni 4 by’abayirwaraga ikagera ku bihumbi 990.

Mubyo iki Kigo kivuga byabafashije guhangana n’indwara ya malaria yari yaribasiye abanyarwanda mu myaka yo hambere ikaza kongera kuzamuka mu mwaka wa 2016, birimo ingamba zikomatanyije zo gukoresha imiti yica imibu no kurwanya indiri zose imibu yororokeramo kandi ko hari gahunda yo kuyihashya burundu mu 2030.

Indwara ya Malaria iterwa n’agakoko ka Plasmodium gakwirakwizwa n’umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anophere kinjira mu muntu kagatangira kwiyongera mu maraso ari nako kagira uruhare mu kwangiza tumwe mu tugize utunyangingo tw’amaraso dutukura (Globule rouges), tugatangira kwangirika no gupfa.

Iyo izo “globure rouges” zimaze gupfa biteza ikibazo gikomeye cyokuba umwuka wa ogisijene utabasha gukwirakwira mu maraso bigatuma amaraso ashobora kuvura ari nako hajyamo inyanda y’iziba zaturitse n’indi iba yaturutse ku kwangirika kw’abasirikare bashinzwe kurinda umubiri baba bahaguye.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’UbuzimaDr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko ku ntego bari bihaye muri 2019 yo kugabanya umubare w’abarwara Malaria n’abahitanwa nayo ku kigero cya 50% kugeza muri 2024, iyo ntego yagezweho ikagera ku kigero cya 76% ariko ko nta mpamvu ihari yo kwirara kuko iyi ndwara igihangayikishije kandi ko intego nyamukuru ari ukuyirandura bitarenze muri 2030.

Yagize ati” Urebye intego Igihugu cyari kihaye yo kurandura malaria ku kigero cy 50% kugera muri 2024, usanga twarayirengeje kuko tugeze kuri 76% mu myaka itatu ishize. Ntidukwiye kwirara kuko dufite undi muhigo wo kuyirandura burundu muri 2030. Icyo dusabwa ni ugukomeza gukaza ingamba zikomatangije.”

Mubyo Abaturarwanda basabwa ngo indwara ya malaria iranduke ni ukurushaho kurwanya ibihuru biba bikikije aho batuye kuko aribyo ndiri y’imibu, gukuraho ibidendezi by’amazi, gukoresha inzitiramibu n’imiti irwanya imibu no kwivuza hakiri kare mu gihe cyose baba bafashwe na malaria.

Malaria ni indwara ivurwa igakira nubwo ikunze kuzahaza abababa bayirwaye ikababuza gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere ndetse igatwara n’amafaranga baba bakwiye gukoresha mu bindi bikorwa bibateza imbere bityo bikadindiza iterambere ryabo.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuri ubu indwara ya malariya yatangiye kugaragaza ubudahangarwa bwo kutaneshwa n’imiti ya coartem isanzwe yifashishwa mu kuyivura ahanini bituritse ku kuba hari abayikoresha bitandukanye n’amabwiriza baba bahawe n’abaganga, kuba imaze igihe kinini ikoreshwa idahindurwa n’izindi.

Muri iki gihe Isi n’u Rwanda bahangayikishijwe na Malaria, hari gushakwa uko imiti n’inkingo bya malaria byajya bikorerwa mu Rwanda bikazafasha Igihugu kugabanya ikiguzi byatwaraga no kwirinda ko hari imiti yajya yangirika mu gihe cyo kuyigeza mu Gihugu

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *