AmakuruUbuzimaUncategorized

Umusaza waruherutse gutangazwa ko ariwe ukuze kurusha abandi ku isi Yapfuye

Chitetsu Watanabe, umusaza w’imyaka 112 y’amavuko wari uherutse gutangazwa ko ariwe ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana, yari yatangaje ko ibanga rye ryo kuramba ari uguseka no kwirinda kurakara.

Umuyapani Chitetsu Watanabe wavukiye i Niigata mu Majyaruguru ya Tokyo ku wa 5 Werurwe 1907, yitabye Imana ku wa Gatandatu aho yabaga yitabwaho muri ako gace yavukiyemo.

Ni amakuru atangajwe nyuma y’andi yatangajwe mu byumweru bibiri bishize, yavugaga ko igitabo cy’abaciye agahigo ku Isi, Guinness de Records, cyamushimiye nk’umugabo ukuze kurusha abandi yaburaga iminsi mike ngo yuzuze 113.

Chitetsu Watanabe ufite abana batanu, yari yatangaje ko ibanga ryo kuramba ari “ukutarakara no kugumana isura ikeye irangwa no guseka” aribyo bitumye agera muri iyo myaka. Yari yanavuze ko akunda kwirira ibintu biryoherera kubera ko nta menyo yari asigaranye.

Nyuma y’urupfu ry’uwo mugabo, ubu umugabo ukuze mu Buyapani yitwa Issaku Tomoe, ufite imyaka 110 y’amavuko nubwo bitaramenyekana niba ari we ukuze kurusha abandi. Kugeza ubu umuntu ukuze cyane ku Isi muri rusange ni umugore witwa, Kane Tanaka, w’imyaka 117 y’amavuko.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bigira icyizere cyo kubaho cy’igihe kirekire kikaba kinafite abantu benshi mu mateka bagiye bamenyekana ko babayeho igihe kirekire. Barimo uwitwa Jiroemon Kimura, umugabo muremure wabayeho igihe kirekire, wapfuye nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 116 muri Kamena 2013.

Amakuru atangazwa na Guinness de Records yerekana ko umuntu wa mbere ukuze ku Isi ari Jeanne Louise Calment wo mu Bufaransa wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 y’amavuko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *