Save Generations Organization(SGO)Igisubizo ku itegurwa ry’Umuryango.
Mu kiganiro kihariye Abanyamakuru bagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango Save Generations Organization(SGO) Yvette Nyinawumuntu yagarutse kuri bimwe mu bigize intambwe yatewe mu rwego rwo guharanira ko umuryango wa sigasirwa hitaweho cyane k’uburere bw’umwana kuva akiri muto , ageze mu bwangavu n’ubugimbi , kuburyo ategurwa ha kiri kare abifashihwemo n’abafite uruhare mu mikurire ye , bityo akazigirira akamaro , akakagirira umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Kubirebana n’iterambere ry’umwana ndetse n’urubyiruko hitabwa ku burere n’uburezi bahabwa haba mu mashuri ndetse no murugo , hagamijwe ku bategurira kuzaba umuryango ubereye , cyane ku bangavu n’ingimbi bagakangurirwa kurwanya no kwirinda inda zitifuzwa nk’ikibazo gikunze kugarukwaho kenshi mu bisubiza inyuma ubuzima bw’urubyiruko.
Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri uyu wa 2020 uyu muryango ubitewemo inkunga n’undi muryango wo mu gihugu cya Suwedi witwa Kvinna till Kvinna washyize mu bikorwa umushinga ugamije kongerera ubumenyi abana babangavu ndetse n’ingimbi ubaha amakuru kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu mushinga watangirijwe mu bigo bine by’amashuri biri aho uyu muryango usanzwe ukorera mu turere twa Gasabo na Kamonyi , ari byo GS Ndera , GS Kabuga kuruhande rwa Gasabo na GS Bugoba , GS Ngamba mu karere ka kamonyi , aho abana bahawe amahugurwa ndetse n’ubumenyi bitandukanye , bahabwa amakuru y’ukuri ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugirango babashe kwifatira ibyemezo.
Mu kurushaho guhanga udushya SGO watangije uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa (Mobile Technology App) ukanze akanyenyeri 845 urwego(*845#) , ibi bikaba byarafashije abangavu , ingimbi ndetse n’abakuru kubona amakuru kubijyanye n’imyororokere hifashishijwe telefoni , ubu buryo bukaba bwarishimiwe nababukoresha kuko bwabahaye ukwisanzura mu kubona amakuru bikabafasha kwirinda no kurinda abandi mugihe mbere hari abo byateraga ipfunwe.
Hateguwe hanandikwa imfashanyigisho zizafasha mu gutegura umuryango ubereye
Umuryango Save Generations Organization ushingiye kubushakashatsi wakoze mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu turere twa Kamonyi na Gasabo ,bwagaragaje ko abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu , bakeneye cyane amakuru y’ukuri kandi yizewe ku buzima bw’imyorororkere. Muri ubwo bushakashatsi kandi , uruhare rw’ababyeyi rwagarutsweho nka ndasimburwa mu mirerere myiza y’umwana harimo no kumutegura mu byiciro by’ubuzima n’imikurire , no kumuha amakuru agendanye nabyo , harimo n’amakuru ku buzima bw’imyororokere.
Ni kubw’iyo mpamvu umuryango Save Generations Organization wanditse igitabo mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi ababyeyi bafite abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abatiga .Icyo gitabo kigamije gufasha ababyeyi gutegura neza ibiganiro ku buzima bw’imyororokere hamwe n’abana babo , ndetse hamwe n’ubumenyi bukubiye muri icyo gitabo , bikazabashoboza gukurikirana abanyeshuri n’abatiga mu gihe bari mu rugo.
Icyo gitabo cy’umubyeyi gikubiyemo amakuru ku buzima bw’imyororokere n’uburengenzira bw’umwana , ndetse n’imirire myiza kikazafasha umubyeyi kugira amakuru nyayo kandi yizewe maze nawe ayageze ku bana mu kubaganiriza ku buryo buhoraho ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere .
Gukoresha neza icyo gitabo bizafasha umubyeyi kubona amakuru asesenguye ku mpinduka zigaragara ku ngimbi n’abangavu bityo bikamworohera gusubiza neza ibibazo abana bamubaza no kubagira inama uko bakwitwara muri icyo kigero cy’ingenzi mu rugendo rw’ubuzima bwabo.
Uyu muryango kandi wakoze udutabo two gufasha abangavu bo kuva ku myaka 10 kugera ku myaka 12 ndetse n’abangavu n’ingimbi kuva ku myaka 13 kugeza kuri 19 utwo dutabo tukaba turimo ubumenyi bubaha amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitewe n’ikigero umwana agezemo.
Mu gihe cya ‘Guma Murugo’ hatanzwe ibikoresho by’isuku kubangavu
Nkuko byatangajwe na Nyinawumuntu Yvette , yavuze ko mu bihe bitari byoroshye bya guma murugo byakuruwe no kuba Isi n’ u Rwanda bihanganye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorozo cya Covid-19 , byari imbogamizi kubana b’abangavu mu kubona ibyangombwa nkenerwa bijyanye n’isuku cyane cyane mu gihe cy’imihango , ari naho SGO yakoze ibishoboka bakegerezwa ibikoresho byo kwifashisha.
Save Generations Organization (SGO) ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana , urubyiruko n’umugore hakiyongeraho no kurengera ibidukikije.
Watangiye mu mwaka wa 2015 , ukaba ukora ibikorwa bitandukanye bigamije gutegura no kongerera ubumenyi n’ubushobozi abana , abangavu , ingimbi ,n’urubyiruko binyujijwe mu mahugurwa , ubujyanama , ubuvugizi n’ibindi.
Florence Uwamaliya