AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Umuntu wa kabiri byemejwe ko yakize virusi itera SIDA

Umuntu wa kabiri byemejwe ko yakize virus itera SIDA nyuma y’imyaka ibiri arekeye aho gufata imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.

Ikinyamakuru cyandika ku buzima, The Lancet HIV, kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko Adam Castillejo nta virus itera SIDA agifite mu maraso ye.

Uwo mugabo yari arwaye kanseri y’uturemangingo izwi nka lymphoma. Mu kumuvura, yatewemo utundi tunyangingo dufite ubushobozi bwo guhangana na virusi itera SIDA.

Abashakashatsi bavuze ko nubwo icyihutirwaga bavura Castillejo ari ukumuvura kanseri, ngo na virusi itera SIDA yayivuriwemo ku buryo ntayo agifite mu maraso.

Virusi itera SIDA, ni virusi imara igihe kinini mu mubiri igasenya ubwirinzi bwawo ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’uyifite. Nta muti cyangwa urukingo rwayo uretse imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi mu maraso.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri Catsillejo, Prof Ravindra Gupta yavuze ko ibyagaragajwe bisa n’ibindi byabonetse mu myaka icyenda ishize ubwo umurwayi wa mbere i Berlin mu Budage yakiraga virusi ya SIDA, hakoreshejwe kumuteramo utundi tunyangingo.

Mu buryo butandukanye n’umurywayi w’i Berlin, Castillejo yatewe utunyangingo dushya inshuro imwe mu gihe undi yari yadutewe inshuro ebyiri.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko ibyabaye kuri Castillejo byerekana koroha k’urugendo ruganisha ku kuvura virusi itera SIDA.

Gupta yavuze ko nubwo ubwo buryo bw’ubuvuzi buri gukora, bitakwizerwa ko buzajya bukoreshwa ku muntu ubonetse wese kubera ko bugoye kandi bubamo ibyago byinshi ku buryo bukoreshwa ku bantu bafite ibindi bibazo bikomeye bibangamiye ubuzima bwabo ku kigero cyo hejuru.

Yavuze ko atari ubuvuzi bwakoreshwa n’umuntu usanzwe afata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kandi ikora neza.

Nubwo Castillejo yakize, abashakashatsi bagaragaje ko azakomeza gukurikiranwa nubwo atari cyane.

Abandi bashakashatsi hirya no hino ku isi bagaragaje ko ibyabaye ari intambwe nziza mu rugendo rugana ku gushaka umuti wa Virusi Itera SIDA.

Castillejo aherutse kubwira ikinyamakuru New York Times ko yahisemo kwigaragaza ko yakize virusi ya SIDA kugira ngo ahe icyizere abarwayi bagenzi be.

Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS rigaragaza ko ku isi hari abantu miliyoni 37.9 babana na virusi itera SIDA.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *