Umuntu wa kabiri basanzemo Ebola i Goma na we yamuhitanye
Umugabo basanzemo indwara ya Ebola kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima.
Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo yabwiye BBC ko uyu mugabo nawe yazize indwara ya Ebola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019
Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize. Tariki 13 yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.
Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi. Ejo kuwa kabiri asuzumwe bamusangamo Ebola ari nayo yahise imuhitana none kuwa gatatu.
Muri uyu mujyi hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu. Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.
Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.
Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize, kimaze guhitana abantu barenga 1700.
U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.
Src:BBC