Umukandida Paul Kagame ni Inyenyeri y’Abanyarwanda
Mu murenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali; abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame n’abiyamamariza ubudepite; abaturage batangaje ko nta gushidikanya uyu muryango bawufata nk’Inyenyeri y’abanyarwanda ku buryo nta gushidikanya bashaka kuwitura ibyo wabagejejeho batora umukandida wawo ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite.
Iki Gikorwa cyo kwamamaza cyateguwe n’abanyamuryango ba FPR mu murenge wa Gatenga kuri iki cyumweru taiki 30 Kemena 2024, Abaturage bitabiriye Iki gikorwa batangaje ko bashingiye ku byo bagejejweho n’umuryango FPR Inkotanyi nta gushidikanya, icyizere FPR yaberetse bazakiyitura, nk’uko Nzeyimana Elsye utuye mu kagali ka Nyarurama na bagenzi babishimangira.
Uyu mugabo Nzeyimana Elysé aturuka ku Nkombo, akaba avuga ko yumvaga bitashoboka ko yatura mu mujyi wa Kigali, ariko ngo ni ibitangaza gusa kuko Ubu aharambye,
Si uyu Elysé gusa Kandi hari na bagenzi be bavuga Umukandida Paul Kagame imyato gusa doreko Uwimana Pascal na Mukanyirigira Shakira bavuga ko Paul Kagame abatera imbaraga mu buzima bwa buri munsi .
Sendege Norbert ni umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gatenga; avuga ko hari icyizere cyo gutora Paul Kagame, na cyane ko ibikorwa byivugira mu murenge wa Gatenga hashingiwe ku iterambere abaturage bamaze kugeraho, ibikorwaremezo no mu mibereho myiza y’abaturage.
By: Uwamaliya Florence