AmakuruAmatangazoFeature NewsUbuzima

Umujyi wa Kigali Uributsa Abantu Kugira Umuco Wo Gukuraba Intoki

Mu Itangazo ryasohowe n’Umujyi wa Kigali rivuga ko abantu bose bafite cyangwa bashinzwe inyubako zihuriramo abantu benshi, zaba iz’abikorera cyangwa iza Leta ko ari ihame kugira ubukarabiro rusange bukora, kandi abazigana bakaba bagomba gukaraba intoki mbere yo kuzinjiramo, igihe cyose.

Iri tangazo rya komeje rivuga kubihano bizafatirwa abazaba batubahirije aya mahame bagira  Bati, “Abatubahiriza ihame ryo gukaraba intoki ku bantu bose babagana, bakazahanwa hakurikijwe amabwiriza y’lnama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo mu 2021”.

Ibi byaje nyuko indwara y’Ubushita bw’lnkende yatangiye gukangaranya Isi ndetse yewe kabi yaranageze mu Rwanda aho umuntu wa mbere yabonetse ku wa 27 Nyakanga 2024, kuva ubwo abamaze kuyisanganwa ni 4, babiri muribo bakaba barakize mu gihe abandi bakiri kwitabwaho.

Akaba ari mw’urwo rwego Umujyi wa Kigali wasohoye iri Tangazo mu rwego rwo kwirinda no guhashya iyi ndwara y’ ubushita bw’inkende.

Ati. “mu rwego rwo kwimakaza isuku ya buri muntu, cyane cyane iy’ibiganza, kuko idufasha kwirinda no kugabanya indwara harimo iy’Ubushita bw’lnkende yugarije isi muri iki gihe.”

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading