AmakuruUbukunguUbuzima

Umuhate w’Abagore Bibohoye Ingoyi y’Ubukene Binyuze m’Ubucukuzi Bw’Amabuye y’Agaciro.

Kwibohora Kunshuro ya 30, Abagore bakora muri GIMI Ltd, bavugako muriyo myaka yose nabo bashoboye kwigirira ikizere bakagana imwe mu mirimo yafatwaga nkaho Ariya abagabo gusa.
Mu Kiganiro twagiranye n’abakozi bakora muri kampani ya Gisizi Mining Ltd, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere Ka Kamonyi Umurenge wa Kayenzi, bavugako kwitinyuka byatumye bigobotora Ingoyi y’Ubukene.

Adeline NIYOMUKIZA, Umukozi wa GIMI Ltd

Adeline Niyomukiza, akora muri GIMI Ltd, akaba Avugako ajya gufata umwanzuro wo kujya gusaba akazi muri GIMI Ltd, yari umukene kandi yitinya kuko yabonaga akazi ku ubucukuzi gasaba imbaraga nyinshi bityo akaba atagashobora.

Niyomukunzi Adeline Ati. “Naje gusaba akazi mbona ntazagashobora ariko ubu maze imyaka ibiri n’igice nkora, ubu nkaba maze kwitezimbere hehe n’ubukene, mituweli nyishyura ku gihe, umwana wange murera neza kandi yewe ndanizigamira.”

Adeline yongeyeho Ati. “Abakobwa bakiri murugo bavuga ko badashoboye ndabashishikariza guhaguruka bagashaka akazi bagakoresha amahirwe u Rwanda rwaduhaye kandi ntawunanirwa akazi ataragakora.”

Edward MUTARAMBIRWA, Umukozi wa Gisizi Mining Ltd, akaba amaze imyaka 20 mu kazi ku ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Mutarambirwa Edward, amaze imyaka 20 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba avuga ko hari itandukaniro ugereranyije na mbere uko byari bimeze.

Edward Mutarambirwa Ati. “Mbere twacukuraga mu kavuyo kandi ugasanga buri muntu wese akora ku giti cye ndetse yewe ugasanga abagore n’abakobwa ari hafi ya ntabo, ariko ubu dukorera hamwe muri kampani yaba ari abakobwa cyangwa abagore ntanumwe uhejwe.”

Yvette Mukasekuru, ashinzwe kumenya abakozi bageze mu kazi muri GIMI Ltd, nawe akaba avuga ko yitegejimbere doreko nta konte yarafite muri banki yewe habe no kwizigamira.

MUKASEKURU Yvette, Avuga ko yiteje imbere binyuze m’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yvette Ati. “Abakobwa bari murugo nabagira inama yo kuza bagakora maze nabo bakagira aho bigeza kuko natwe haraho tugeze hatandukanye naho twari turi tutaraza hano muri Gisizi Mining Ltd.”

Yakomeje agira Ati. “Nkange naje gukora hano ntagira konte ariko ubu aho ngeze ntago nshobora kubura byibuza ibihumbi ijana mba nizigamiye, kandi ikindi ubu naguze isambu ihagaze miliyoni nubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice (2.5Million), kandi ntago neze kugarukira aho kuko ndacyakora kuko imbaraga ndazifite, urumva rero haracyari byinshi ngomba kwigeza ho.”

Ushinzwe ubucukuzi muri GIMI Ltd (site engineer) Jayson Ufiteyezu, Avugako ubucukuzi bw’akajagari bwacitse maze ibyago byabaga biri muri kano kazi ugasanga nina byo bituma gakorwa n’abagabo gusa ariko ubu abakobwa n’abagore nabo ntago bahejwe.

Gisizi Mining Ltd, Bacukura amabuye y’ Agaciro ya Gasegeleti na Coluta.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading