Umuhanzi Tonzi yiyeguriye ibikorwa by’urukundo yita kubafite ubumuga
Umuhanzi akaba n’umuramyi mundirimbo z’Imana Clementine Uwitonze umaze kubaka izina akaba azwi nka Tonzi muri muzika , yatangarije Imenanews.com ko kuri ubu yashyize imbaraga mu kuzajya agera ku miryango yose ifite abana bafite ubumuga hakarebwa uko bagezwa mu bigo bibarera bakitabwaho ,hagamijwe kurengera ubuzima bwabo,kubageza ku iterambere bityo ntibaheranwe n’ibibazo.
Iyi gahunda avuga ko yizeye ko izafasha by’umwihariko abo bana kurushaho kubaho neza abafite impano zikagaragara hakarebwa uburyo zatezwa imbere zikabyazwa umusaruro ,abandi na bo bakigishwa gukora imirino inyuranye aho kubaho bigunze kandi bashoboye.
Iki gikorwa avuga ko yagitangiye kandi hakaba hari icyizere cyo kugera kuntego, gusa ngo hakaba hari imbogamizi yagiye ahura nazo ariko agahamya ko zitizigeze zimuca intege muri gahunda yihaye kugeza ubwo yahuye na mugenzi we yagejejeho icyo gitekerezo bagahuza bakiyemeza gufatanya.
Avuga ko hari abana batangiye kurererwa mu kigo kitwa “Izere mubyeyi” kibarizwa mu Busanza mu Mujyi wa Kigali ngo gusa azakomeza kuganira n’ibigo bitandukanye byita ku bana bafite ubumuga kugira ngo ibyo bigo bifate n’abandi bana bakigaragara hirya no hino nyamara bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Yagize ati “Nzakomeza kuganira n’ibigo binyuranye kugira ngo abana batandukanye bafite ubumuga bashyirwe muri ibyo bigo kugirango babashe gukurikiranwa no gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Ibikorwa by’urukundo Tonzi yatangije abinyuza mu mushinga yise “Birashoboka dufatanyije.”
Mu rwego rw’ubukangurambaga hagamijwe kugaragaza ko abafite ubumuga nabo ari ab’agaciro,ubushize Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo yiswe “c’est possible”, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.
Umuhanzi Tonzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zinakundwa cyane harimo iyitwa : Na ijue, Sijja muvako, Uhorana nange, Shima Imana.