Umugore Afite Ijambo ku Mubiri We
Mu Karere ka Gisagara, ikibazo cy’inda zitateganyijwe gikomeje kugera ku bangavu n’abagore, bigatuma bamwe bafata ibyemezo byo gukuramo inda mu buryo butekanye cyangwa ubudatekanye. Imibare ya District Health Report 2023 igaragaza ko abana b’abangavu 7.8% batewe inda, naho abakobwa bagera kuri 312 bakirirwa mu bigo nderabuzima bazira ibikomere byaturutse ku gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubu ni ikibazo gihura n’izindi mbogamizi: ubukene, imyumvire ikumira uburenganzira bw’umugore ku mubiri we, kudahabwa amakuru ku kuboneza urubyaro, ndetse n’igitutu cy’imiryango no mu matsinda y’abagore.
Feminist narrative yerekena ko uburenganzira ku buzima bw’imyororokere atari “impuhwe duhabwa,” ahubwo ari uburenganzira bw’ibanze bw’umubiri w’umugore, kandi ko kubuha agaciro ari intambwe yo kubaka ubutabera n’uburinganire.
Umuyobozi w’Akarere Jerome Rutaburingoga
Agira Ati”.Nubwo ubuzima bwUmugore bugomba kubonwa nk’ inkingi y’iterambere ,haracyari imbogamizi zikomeye zituma Abakobwa bakuramo inda mu buryo budafashe. Akarere ka Gisagara kihaye integrity yo kongera ubujyanama,kongera ubufasha mu kuboneza urubyaro,no gutanga serivisi za post abortion care zubahiriza uburenganzira n’icyubahiro cy’umugore“
- Mu 2023, ibigo nderabuzima 18 kuri 19 bya Gisagara byatangiye gutanga Post-Abortion Care (PAC).
- Abagore 1345 bakiriye ubufasha bwa PAC mu buryo butekanye.
- Abaganga 62% bahuguwe ku kwita ku mugore wakuyemo inda, hubahirizwa amategeko n’ubuzima bw’umugore.
- Ukoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro nyuma ya PAC ryazamutse rigera kuri 41%, rituruka kuri 27% mu 2021.
Inkuru y’umugore ntabwo ari iyo “kubabarirwa,” ahubwo ni iyo guhabwa ijambo. Mu Gisagara, abagore baravuga ko bakeneye:
- Uburenganzira ku makuru yuzuye ku buzima bw’imyororokere
- Serivisi zubahiriza icyubahiro cy’umugore (dignified care)
- Gukurwaho imyumvire icira umugore urubanza
- Amategeko asobanurwa neza ku birebana na safe abortion
- Ubufasha bw’ibyiciro byose by’ubuzima—ubukungu, imitekerereze n’imibereho rusange
Feminism ivuga ko umubiri w’umugore ari uwe, kandi ko politiki z’ubuzima zigomba kubigira ihame, si impaka.
Gisagara irimo gutera intambwe mu gutanga serivisi zita ku mugore wakuyemo inda ariko urugendo ruracyari rurerure. Kugera ku rwego rw’ubuzima ruzira ivangura bisaba guhuza imbaraga: ubuyobozi, abaganga, abarezi, n’abagore ubwabo, Uburenganzira bw’umugore ku mubiri we si impaka.

By: Florence Uwamaliya
![]()

