UKO UBUKUNGU BW’IBIHUGU BIGIZE AFURIKA Y’IBURASIRAZUBA BWAZAHAJWE NA COVID 19

Nkuko byatangajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi Deloitte mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka 2021 kifashishije inzobere zacyo Gladys Makumi ushinzwe ubujyanama bw’imari afurika y’iburasirazuba, Kevin Kimotho umufasha mu birebana n’ibigo by’imari mu bihugu bigize afurika y’iburasirazuba, Tewodros Sisay, umuyobozi w’ibigo by’imari mu bihugu by’iburasirazuba, icyo kigo kiragaruka ku mavu ndetse n\amavuko y’icyo cyorezo bavuga ko cyabanjirije mu Ntara ya Hubei mu gihugu cya China Ukuboza 2019. Baranagaruka ku ngaruka icyo cyorezo cyateye ubukungu kuzahara ku isi aho hafi abantu bagera kuri 4.0 M babuze ubuzima bwabo kubera iki cyorezo cya Covid 19 , ariko bakagaruka by’umwihariko ku bihugu by’iburasirazuba : Kenya, Ethiopia, Tanzania , Uganda, Rwanda.Ariko mu gihe Umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere wo kuya 20/06/2020 uwo muryango wagaragaje ko nubwo igihugu cy’u Rwanda nk’igihugu giharanira gutera intambwe mu rwego rw’imibereho y’abaturage bacyo,icyo cyorezo cya Covid 19 cyashubije inyuma icyo cyerekezo ndetse n’ingamba z’u Rwanda.

KENYA:

  • Mu gihugu cya Kenya , ibigo hafi 604 byakinze imiryango bisezererera abakozi babyo hafi 6.2% basezererwa nu milimo yabo. Ariko abo bashakashatsi bemeza ko byabaye ngombwa ko imilimo 1.700 y’imilimo itakazwa.
  • Ubukungu bushingiye ku mashilingi bwarahungabanye mu mwaka kugeza mu mwaka wa 2020 kugeza 2021 aho amadolari yarahenze .
  • Ikigo mpuzamahanga cy’ishoramari (FDI) cyagabanije imfashanyo zacyo ku rwego rwa 26% by’amadorali
  • Ubukerarugendo nk’inkingi y’ubukungu bw’icyo gihugu, ba mukerarugendo bagabanutseho ku rwego rwa 78.4% mu mwaka 2020

Ethiopia:

  • Igihugu cya Ethiopia, icyorezo cya Covid 19 ndetse n’ibibazo by’umutekano muke byashenye ubukungu bw’icyo gihugu bwamanutseho ku rwego 9.8 % mu bijya hanze mu mwaka wa 2020 kubera ko abakozi abahinga bakanasarura ikawa ubwikorezi butari bugikora biturutse muri gahunda yo guhana intera.
  • Nubwo icyo gihugu cyorohereje abashoramari mu rwego rwo kuziba icyuho cy’igihombo cyatewe na Covid 19 , ariko icyo cyorezo kuko ubukerarugendo bwagabanutseho 2.2%

Tanzania:

  • Iki gihugu umubare w’abadafite umulimo wariyongereye ku rwego rwa 5.42% mu mwaka 2019 kugeza kuri 7.11% mu mwaka 2020 biturutse ko abantu babuze Imilimo.
  • Ubukerarugendo bw’icyo gihugu bwarazahaye cyane kuko abakozi bo mu bukerarugendo 5000 basezerewe ku kirwa cya Zanzibar
  • Kutangira ingamba za guma mu rugo icyo gihugu byarakijahaje.

Uganda:

  • Nyuma y’itangazwa ry’icyo cyorezo cya covid 19 , Uganda n’icyo gihugu cya mbere mu bihugu bigize ibihugu by’iburasirazuba cyafashe inganba zo gufunga imipaka yacyo ,inzira zo ku butaka no mu kirere guhera 18/06/2021 kugeza 30/07/2021.
  • 70.3% ni abaturage batunzwe n’ubuhinzi mu gihugu cya Uganda . Ubuhinzi bwarahazariye cyane kubera ibyatumizwaga bitari bigisohoka . Ibihingwa byahazahariye cyane ni inanasi ndetse n’inyanya byoherezwaga mu gihugu cya Kenya na Soudan y\amagepho kubera icyo cyorezo..

Rwanda:

  • U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’iburasirazuba kuko cyahuye n’ibibazo byo kubitsa no kubikuza ndetse no kuguza kuko byamanutse ku rwego rwa 7% mu mwaka 2020 kubera abantu batari bagikora.
  • Ubukerarugendo :
  • Ubukerarugendo bwagabanutseho 35% mu mwaka 2020 ugereranije no mu mwaka wabanjirije. Kuko abinjiraga bagabanutseho 42%. U Rwanda rwahuye n’ikibazo gikomeye kubera gahunda ya guma mu rugo kuko 100% bya ba mukerarugendo ingendo zahagaritswe.

U Rwanda rwahuye n’igihombo gikomeye cyane mu rwego rw’ubwikorezi ndetse n’ububatsi kuko ubwikorezi bwagabanutsecb ku kigereranyo cya 50% mu gihe ubwubatsi bwo bwageze ku kigereranyo cya 49% mu mwaka 2020.

whitten by Gasirikare Yves

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *