AmakuruMuri AfurikaPolitiki

Uganda: Minisitiri w’ Urubyiruko Yaburiye Abashaka Kwigaragambya.

Muri iki Gihugu cya Uganda, amatangazo yari yasohotse avuga ko kuruyu wa kabiri urubyiruko ndetse n’abandi batavuga rumwe na leta ko bari buzindukire mu mihanda bigaragambya kubera ibibazo bya ruswa bivugakwo bya koronije abayobozi bamwe na bamwe bo muri Uganda.

Kuri iki gicamunsi tariki 23 Nyakanga bamwe murubyiruko ubwo bari bageze mu muhanda batangiye imyigaragambyo, polisi ndetse n’ingabo za Uganda bari bageze mu muhanda mu rwego rwo gukumira ako kavuyo.

 Hon. Dr. Balaam Barugahara Ateenyi, ministiri w’urubyiruko na Abana

 Hon. Dr. Balaam Barugahara Ateenyi, miinisitiri w’urubyiruko na Abana yatanze ubutumwa kubashaka gukora imyigaragambyo aho yagize Ati. “Perezida wacu, afite umwanya wo kudutega amatwi akatwumva mu gihe twaba tumusabye guhura natwe ahariho hose,  kuko subwa mbere yaba abikoze, yahiye n’ abacuruzi, abisilamu n’abandi natwe rero aho kujya mu muhanda ngo duteze akavuyo, twangize ibikorwaremezo ndetse n’abandi ubucuruzi bwabo buhomba ndumva twakora icyo kandi ibibazo Bihari bigakemuka.”

Yakomeje avuga kubashaka gushuka urubyiruko ngo bajye mu muhanda guteza akavuye, maze aburira urubyiruko ko bagomba gukora ibibafitiye inyungu.

Yasoje yibutsa abayobozi ko mu gihe urubyiruko rubagannye bakwiye kururtega amatwi bakarufasha.

Bamwe mubatangiye imyigaragambyo batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading