U Rwanda rwashyikirije Kenya imodoka ya Robert Stephen Jones yibwe muri 2014
Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwashyikirije polisi mpuzamahanga INTERPOL ishami rya Kenya imodoka ya PICKUP double cabine yibwe muri Kenya muri 2014 igafatirwa I Rusizi muri Kamena 2018.
Umuhango wo gusubiza iyi modoka Robert Stephen Jones wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.
Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuze ko iyi modoka yafashwe imaze kugurishwa inshuro ebyiri.
Yagize ati “Mu iperereza ryakozwe twasanze Abanyekongo babiri barayigurishije mugenzi wabo, uwo mugenzi wabo niwe wayifatanywe I Rusizi ku mupaka ariko nabo ntabwo aribo bayibye ahubwo uwo bayiguze nawe wiyise umukomisiyoneri niwe ushobora kuba yarayibye muri Kenya turacyamushakisha”
Mbabazi yakomeje avuga ko INTERPOL izakomeza gufatanya na Polisi y’ u Rwanda gushakisha uwibye iyi modoka dore ko ngo ukekwa agaragara muri Kongo Kinshasa akanagaragara muri Kenya.
Ibrahim Ahmed wakiriye iyi modoka mu izina rya Robert Stephen Jones yashimye inzego zirimo n’ iz’ umutekano mu Rwanda kuba zarabashije gufata iyi modoka. RIB yasabye abaturage kujya bagira amakenga mbere yo kugura ikintu icyari cyose.
Muri uyu mwaka RIB yasubije Polisi ya Uganda imodoka na moto ya siporo byari byarafatiwe mu Rwanda , mu mwaka ushize nabwo yasubije polisi ya Tanzania imodoka yari yafatiwe mu Rwanda.