U Rwanda rwasheshe amasezerano na Oshen Healthcare yacungaga ibitaro byitiriwe umwami Faisal
Guverinoma y’u Rwanda yasheshe amasezerano yari ifitanye n’ikigo kigenga cyo muri Angola cyitwa Oshen Healthcare Rwanda Ltd, yo gucunga ibitaro by’icyitegererezo byitiriwe Umwami Faisal (KFH).
Minisiteri y’Ubuzima yasohoye itangazo ivuga ko kuwa 2 Mata, ari bwo aya masezerano yasheshwe, Guverinoma y’u Rwanda isubirana inshingano zo gucunga ibi bitaro.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Guverimoma irimo gukorana bya hafi na Oshen Healthcare Rwanda Ltd, kugira ngo ihererekanyabubasha ribashe kugenda neza”.
Minisante ivuga kandi ko serivisi zitangwa n’ibi bitaro zizakomeza gutangwa nk’uko bisanzwe nta kirogoya kuko ingengabihe z’abaganga zizakomeza kubahirizwa kandi abagana ibitaro bagakomeza kwitabwaho mu buryo bukwiye.
Hari amakuru avuga ko Guverinoma y’u Rwanda, yahisemo gusesa amasezerano kubera imikorere mibi ya Oshen Healthcare Rwanda Ltd, kuko yakomeje kumva abantu binuba bavuga ko serivisi zihatangirwa zirushaho kuba mbi.
Bivugwa ko ngo byari bigeze aho ibitaro biciriritse bitanga serivisi nziza kurusha ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bityo umusaruro wari witezwe ukaba utarabonetse.
Muri Gashyantare 2017 nibwo Ikigo Oshen Healthcare Rwanda Ltd, gishamikiye kuri Oshen Group cyagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo gucunga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gihe cy’imyaka itanu.
Iki kigo cyahawe akazi ko kuvugurura no kwagura serivisi n’inyubako z’ibyo bitaro bikajya ku rwego mpuzamahanga.
Ku ikubitiro cyashoyemo amadolari ya Amerika miliyoni 23 mu bikorwa byo gushyiramo ibyangombwa bigezweho, giteganya kuzagaruza amafaranga yacyo mu myaka itanu.
Guverinoma y’u Rwanda yari yacyemereye kugikuriraho inyungu ku nguzanyo ingana n’ibihumbi 361$ mu kugifasha nk’ikigo cyagize ubushake bwo gushora imari.
Gusa nyuma y’imyaka ibiri, Guverinoma yaje gusesa ayo masezerano nyuma y’uko bigaragaye ko ibitaro binaniwe kuzuza ibiyakubiyemo byo kugera ku rwego rw’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Hari amakuru avuga ko farumasi y’ibi bitaro nta miti ihagije yari ikibamo ku buryo umurwayi yasabwaga kujya kuyigurira hanze.
Abaganga n’abaforomo b’ibi bitaro banavuga ko basigaye bafite akazi kenshi nyuma y’uko mu 2017 byirukanye abakozi bagera kuri 70.
Aya masezerano kandi asheshwe nyuma y’iminsi micye ibi bitaro bisuwe na Perezida Kagame, ubwo yari agiye gusura abadepite ba Sierra Leone, bari barwariyeyo nyuma y’impanuka bakoreye mu Karere ka Bugesera.
Ikigo Oshen Healthcare gifite icyicaro i Luanda muri Angola ariko kinakorera mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Maroc, Espagne n’u Burusiya.