Ubuzima

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’ubuzima mu Karere 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima ku buryo ruba igicumbi cy’ubuzima mu Karere aho Abanyarwanda n’abatuye Akarere bazabyungukiramo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rushyize imbere ku kubakira ubushobozi abaganga ndetse no kubaka ibikorwa remezo bigezweho bituma ubuvuzi butangwa neza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2023, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahatangijwe ibikorwa byo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri i Kigali ku Kacyiru.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri gihe u Rwanda ruba rushaka kwagura uburyo bwo gutanga serivisi nziza z’ubuzima, ndetse ko ari yo mpamvu rwohereza urubyiruko hanze y’Igihugu kwihugura mu bijyanye no gutanga izo  serisivi, hagamijwe ko ibyo bize baza kubikora mu Rwanda.

Ati: “Ni yo mpamvu dusaba abantu bagiye kwiga, kugaruka bagatanga serivisi bavuye kwiga, ariko ntabwo twakomeza kohereza abarwayi kwivuriza mu mahanga, ariko abantu mwabohereza kwiga hanze.

Nubwo hashize imyaka myinshi tubikora, ntabwo twifuza gukomeza twohereza abarwayi kujya kwivuriza hanze y’Igihugu, wohereza abantu bakajya kwigira hanze y’Igihugu bakagaruka ibyo bize bakabyigisha hano, ariko ugakomeza kohereza abarwayi bakajya kwivuza hanze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko  kuzamura ubushobozi bw’inzego zitandukanye bwiyongera, Abanyarwanda n’abandi baturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bazajya babonera sirivisi z’ubuvuzi hano mu Rwanda.

Ati: “Ibintu byubakirwe hano, igikorwa remezo nk’iki, ndetse n’ubushobozi bwubakwe mu bantu, bashobore gutanga serivisi zikenewe.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko gushaka ko serivisi z’ubuvuzi, abaturage bajya gushaka hanze y’Igihugu bajya bazibonera mu gihugu imbere, ari yo mpamvu u Rwanda rushora imari mu kubaka ibikorwa remezo bigezweho nk’ibi bitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangiye kwagurwa.

Yavuze ko kubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima mu Rwanda rugatanga serivisi nziza, hifuzwa ko bitagirira Abanyarwanda akamaro gusa ahubwo n’abo mu Karere u Rwanda rurereyemo bakabyungukiramo.

Ati: “Bakaza kwivuriza mu Rwanda kubera ko twaba dutanga serivisi nziza bakeneye, nk’uko n’Abanyarwanda bazihabwa”.

Umukuru w’Igihugu yijeje ko imbogamizi zishobora kubangamira kwagurwa kw’ibyo bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azakora uko ashoboye afatanyije na Minisiteri z’Ubuzima (MINISANTE) n’iy’Ibikorwa Remezo (MININFRA) zigakurwaho.

Yaboneyeho gusaba MININFRA gukemura ibibazo bijyanye n’ibikorwa remezo kuri ibi bitaro, ndetse n’Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB) arusaba gukemura ibibazo birureba biri aho.

Perezida Kagame kandi yijeje ubufatanye abagiye kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ko azakomeza kubafasha kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza.

Loading