AmakuruUbukungu

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye kwakira inama mpuzamahanga ku miyoborere y’ imishinga, PMI Grobal Summit series-Africa

Guhera ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Kanama 2025, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga yiga ku miyoborere myiza y’imishinga izabera muri Kigali Convention Center. Iyi nama yiswe PMI Global Summit Series – Africa yateguwe n’Ikigo cy’isi kizobereye mu miyoborere y’imishinga, Project Management Institute (PMI).

Ni ubwa mbere iyi nama izabera ku mugabane wa Afurika, ndetse u Rwanda rwatoranyijwe kubera ko rwamaze kumenyekana nk’igihugu gifite ibikorwaremezo bihanitse, imiyoborere myiza, ndetse n’uruhare rukomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga n’udushya, harimo n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).

Inama izahuriza hamwe abahanga mu miyoborere y’imishinga, abayobozi ba za guverinoma, abikorera, ndetse n’urubyiruko. Insanganyamatsiko yayo iragira iti: “Africa on Purpose: Gather. Grow. Guide”, aho intego ari uguhuza abafatanyabikorwa batandukanye ngo bigire hamwe uko Afurika yatera imbere biciye mu mishinga iteguwe neza, iyobowe neza kandi igamije impinduka.

Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, George Asamani, yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera ko ari “icyitegererezo mu miyoborere y’imishinga no guteza imbere udushya.” Yongeraho ko biteze ko iyi nama izaba imwe mu z’ingenzi cyane zabayeho mu mateka ya PMI ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, George Asamani

Amahirwe Azaboneka

  • Abazitabira bazahabwa amahugurwa yihariye ku miyoborere y’imishinga ndetse n’amasomo ku ikoreshwa rya AI mu kuyobora imishinga.
  • Hazabaho ibiganiro n’ubusabane (networking) hagati y’inzobere n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye.
  • Abitabiriye bazanamenyeshwa uburyo bwo kubona impamyabushobozi mpuzamahanga, ndetse bamenye amahirwe atandukanye atangwa na PMI mu kubaka ubushobozi ku isoko ry’umurimo.

Umwanya w’Urubyiruko n’Abanyeshuri

Iyi nama izaba irimo agace kihariye kitwa “Youth Edition” kagenewe urubyiruko, aho ruzahabwa ubumenyi ku miyoborere, ubushabitsi, ndetse n’imyitozo igamije kubatoza kuba abayobozi beza b’ejo hazaza. Abanyeshuri bazitabira bazigishwa ibijyanye no guhanga udushya no gutegura imishinga ifite intego zifatika.

Kayigamba Innocent, Perezida wa PMI Rwanda Chapter, yavuze ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku Banyarwanda n’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kayigamba Innocent, Perezida wa PMI Rwanda Chapter, na George Asamani, Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Ati.“Turashimira PMI ku bwo kutwihitiramo. Iyi nama izatuma abanyamwuga bunguka ubumenyi, ubunararibonye ndetse n’amahirwe yo gukorana n’abandi ku rwego mpuzamahanga. Twizera ko izabyara impinduka nziza mu gihugu n’akarere.”


Kwakira iyi nama ni indi ntambwe u Rwanda ruteye mu kwerekana ubushobozi rufite mu miyoborere n’ubumenyi bujyanye n’ahazaza. Ntirizaba gusa inama y’ibiganiro, ahubwo ni icyanzu cy’amahirwe, ubumenyi, n’imikoranire mishya. Ku rubyiruko, abanyamwuga n’abashoramari, ni umwanya wo kugenda witeguye, kumva wumva, no gusubira iwanyu mushya.

Umwandutsi wo ku IMENA

Loading