AmakuruPolitikiUncategorized

U Rwanda ni umufatanyabikorwa wizewe, uhamye kandi wubahwa – Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, kuko ari umufatanyabikorwa wizewe kandi wubahwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku munsi wayo wa kabiri, kijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yatangiye agaragaza uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wagiye waguka, ahereye ku bwiyongere bwa za Ambasade.

Yagize ati “U Rwanda rwagiye rwagura amarembo, uhereye muri 2003 haba Inama ya mbere y’Umushyikirano, u Rwanda rwari rufite Ambasade 20 gusa, ariko ubu zimaze kugera muri 50 kandi ku migabane yose y’Isi. Ambasade z’amahanga na zo zariyongereye, kuko muri icyo gihe twari dufite Ambasade 16 gusa, ubu zimaze kuba 47. Imiryango mpuzamahanga na yo yahisemo gushyira icyicaro mu Rwanda igeze kuri 22”.

Yungamo ati “Usibye uwo mubano tugirana n’ibihugu, hari n’uwo tugira mu rwego rw’imiryango mpuzamahanga. Dufite uruhare rukomeye mu guteza imbere Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), ndetse n’Umuryango wa Francophonie uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, uzongera no kwiyamamariza kuwuyobora, ukaba ari umwanya wo kuzamushyigikira twese”.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ku bijyanye n’uruhare rw’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu muri Afurika, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ifite inshingano zo guteza imbere Dipolomasi ishingiye ku bukungu.

Ati “Muri uru rwego tworohereza abashoramari, tworohereza abacuruzi b’u Rwanda bashaka kohereza ibintu mu mahanga. Ibyo byose tubikora dusinya amasezerano n’ibihugu, agamije koroshya ishoramari, ndetse n’amasezerano agamije korohereza abashoramari ngo ntibasoreshwe kabiri”.

Yagarutse kandi ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu bukungu bw’Igihugu, ashingiye ku mafaranga bohereza.

Ati “Umushyikirano wa mbere uba, Abanyarwanda baba mu mahanga boherezaga agera kuri Miliyoni 9.6 y’Amadolari ya Amerika, ubu ayo bohereza ageze muri Miliyoni 502 z’Amadolari, ni ukuvuga ko byikibye inshuro 52”.

Yakomeje avuga ko uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ruri no mu ishoramari bakorera mu Rwanda, gushyigikira gahunda za Leta nka Cana Challenge, Dusangire Lunch n’ibndi. Bohereza kandi abize bakaza gufasha mu burezi bw’u Rwanda.

Umutekano

Aha Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kubungabunga umutekano ku Isi.

Ati “Ubu turi aba kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu bikorwa bya UN, aho dufite abagera ku 6,000 twohereza mu bihugu bitandukanye, nka Sudani y’Epfo ndetse na Santrafurika. Ibyo bigaragaza ko dushishikajwe no kurengera abaturage, bikaba byaratumye tugirana amasezerano n’ibihugu nka Mozambique na Santrafurika kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo by’umutekano”.

Loading