U Rwanda, Korea na Thailand, Ibihugu Bishaka Kwakira Irushanwa rya Formula One
Amakuru Dukesha Ikinyamakuru Taarifa avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iri kuganira n’abayobozi b’ikigo gitegura isiganwa mpuzamahanga ry’abatwara moto kitwa Formula One kugira ngo rizabere mu Rwanda kandi ngo hari icyizere.
Liberty Media ni ikigo gikurikirana niba igihugu gifite ubushobozi bwo kwa kira iri rushanwa kivuga ko u Rwanda ruhagaze neza bitewe nibyo basaba.
Ibi bivuze ko u Rwanda rugomba kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi bitandukanye byo kuzakira iri rushanwa, bikaba bivugwa ko mu gihe u Rwanda rwemerewe kwakira iri rushanwa, Guverinoma y’u Rwanda izashora miliyoni $270, zo kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda yabugenewe n’ibindi.
Umuyobozi wa Formula One witwa Domenicali aherutse kubwira ikinyamakuru Autosport ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizerwa.
Stefano Domenicali Ati. “u Rwanda ruherutse kugeza kuri Formula One gahunda isobanutse yo kuzakira iri rushanwa.
Yakomeje avuga ko muri Nzeri hari Inama izahuza impande zombi kugirango babiganireho.
The Nation yo muri Kenya yanditse ko Koreya y’Epfo na Thailand biri mu bihugu nabyo bishaka kuzakira Formula One.
Ikigo gitegura iri rushanwa kivuga ko u Rwanda ari rwo ruzaba irembo ryo kugarura iri rushanwa muri Afurika.
By: Bertrand Munyazikwiye