Politiki

U Burusiya bwashyize ingingo yo gukurirwaho ibihano mu biganiro na Ukraine

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko gusaba gukurirwaho ibihano igihugu cye cyafatiwe, ari imwe mu ngingo y’ibiganiro by’amahoro bakomeje kugirana na Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Leta y’u Bushinwa, Xinhua, Lavrov yavuze ko ibyo biganiro byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bikomeye, ariko bigomba gukomeza kuba.

Yagize ati “Kuri ubu, itsinda ry’u Burusiya n’irya Ukraine barimo kuganira buri munsi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku mbanziriza masezerano ashobora kubaho”.

Yakomeje avuga ko ibiganiro byari bifite izindi ngingo zirimo kurandura imyitwarire nk’iy’aba-Nazi y’abayobozi ba Ukraine, kwemeranya ku bibazo bya politiki bihari n’izindi.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine Volodmyr Zelensky, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigomba gushyirwamo ingufu, ariko gukuriraho u Burusiya ibihano bidakwiye kuzamo kuko byafashwe bikenewe.

Mu biganiro, ubusanzwe u Burusiya busaba Ukraine kuva ku cyifuzo cyayo cyo kwinjira mu muryango wa NATO, no kwemera byeruye ko uduce twayo twa Donetsk na Luhansk ari Repubulika zigenga, ndetse na Crimea ari iy’u Burusiya.

Zelensky aherutse kumvikana asa n’uwemeza ko Ukraine ishobora kwemera kureka kujya muri NATO.

Mykhailo Podolyak, intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro, aherutse kuvuga ko hakiri ibintu by’ibanze batumvikanaho mu biganiro, ariko hakiri umwanya wo kumvikana.

U Burusiya bwafatiwe ibihano na Amerika n’u Burayi birimo iby’ubukungu cyane cyane aho imitungo ya bamwe mu Barusiya yafatiwe n’ibicuruzwa, bigakumirwa ku isoko ryo mu Burayi na Amerika.

U Burusiya bwafatiwe ibihano mu kotswa igitutu ngo buhagarike intambara muri Ukraine.

Ku rundi ruhande, hari abasanga bishobora gutuma u Burusiya burushaho kurakara bukaba bwafata izindi ngamba zikakaye zirimo no gukoresha intwaro zikaze.

Minisitiri Lavrov yatangaje ko abaturage barenga miliyoni imwe bamaze guhungishwa bajyanwa mu Burusiya kuva ku wa 24 Gashyantare uyu mwaka.

Uyu mubare urimo abanyamahanga ibihumbi 120 n’abanya-Ukraine bakuwe mu bice bya Donetsk na Luhansk.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yasabye ko ibihano igihugu cye cyafatiwe bivaho

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *