AmakuruPolitikiUncategorized

Trump yemeje ko Amerika iri kurasa muri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye gifite uruhare rutaziguye kandi rukomeye mu bitero ingabo za Israel zabyutse zigaba mu bice bitandukanye bya Iran.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko abasirikare babo bari kurasa misile i Tehran mu rwego rwo gukumira akaga kashoboraga kugwira igihugu cyabo gatewe na Iran.

Mu gihe abaturage ba Isreal basabwa kujya mu bwihisho, ahantu hatekanye, igisirikare cy’iki gihugu cyatangaje ko hari misile ziri kuva muri Iran, kandi ko cyiteguye kuzipfubya cyifashishije ingabo zirwanira mu kirere.

Mu mashusho y’iminota umunani, Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Amerika yagabye ibitero bikomeye kuri Iran kubera ko iki gihugu cyo muri Aziya cyageragezaga gusubukura umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi.

Trump yanavuze ko Iran ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende zishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu by’inshuti by’i Burayi, ingabo za Amerika zikorera mu mahanga, zikaba zanagera mu gihugu cyabo.

Ati “Iran yagerageje kongera kubaka gahunda ya nucléaire kandi ikomeje gukora misile ziraswa mu ntera ndende, ubu zahungabanya umutekano w’inshuti zacu nziza n’abafatanyabikorwa i Burayi, ingabo zacu ziri hakurya y’amazi magari, zikaba zagera vuba mu gihugu cyacu.”

Perezida wa Amerika yagaragaje ko Iran yanze kumva ubwo yasabwaga kwemera amasezerano agamije guhagarika umushinga wo gukora intwaro kirimbuzi, bityo ko igomba kwirengera ingaruka.

Yatangaje ko ingabo za Amerika zigiye gusenya misile za Iran n’inganda zizikora mu buryo bukomeye cyane, zihinduke umuyonga.

Ibitero Israel na Amerika byagabye kuri Iran bikurikiye ibindi byayigabyeho muri Kamena 2025, byatumye imijyi ikomeye ya Israel na yo iraswaho misile nyinshi.

Amerika yagaragaje ko mu rwego rwo kwihorera, Iran ishobora kugaba ibitero ku ngabo zayo zikorera mu bihugu nka Qatar no ku Banyamerika babayo. Yasabye Abanyamerika kujya mu bwihisho kugeza igihe kitaremenyekana.

Imijyi ya Iran irimo Tehran yarashwe

Trump yatangaje ko Amerika ishaka gusenya misile za Iran n’inganda zizikora

Loading