Trevor Noah yikije kuri filime ya Rusesabagina, anenga abanze ko u Rwanda rwakira abimukira bo mu Bwongereza
Umunyarwenya w’Umunyafurika y’Epfo, Trevor Noah, agendeye ku guhagarika kohereza abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda, yavuze ko abantu badakwiriye kujya barebera Afurika mu ndorerwamo y’ibintu bike babonye cyangwa babwiwe byiganjemo ibibi, yihanangiriza abibwira ko bazi u Rwanda bagendeye kuri filime Hotel Rwanda yakinwe kuri Rusesabagina.
Yabivuze mu Kiganiro cye kizwi cyane cya “The Daily Show”. Yasobanuriye abagikurikiye uko u Rwanda n’u Bwongereza byinjiye mu masezerano yo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira.
Yateye urwenya ku Bwongereza avuga ko nk’uko Prince Harry n’umugore we Meghan Markle w’Umunyamerikakazi bavuye muri iki gihugu bakagenda, bareka aba bimukira bagashyingiranwa n’abo mu Muryango w’i Bwami kuko bazagenda nta muntu ubibahatiye.
Yagize ati “Niba u Bwongereza bushaka ko abimukira baburimo bagenda, bashyingiranwe n’abo mu Muryango w’i Bwami, bazijyana ntawe ubibahatiye.”
Uyu musore usanzwe ari umunyarwenya yageze aho asa nk’aho iby’urwenya abivuyemo, yihanangiriza abantu bafata Afurika nk’Umugabane w’umwanda udakwiriye kubamo abantu.
Ati “Nshobora kuvuga nk’Umunyafurika, nshobora gato kurwanirira ishyaka uyu mugabane. Iyo amatsinda y’Uburenganzira bwa Muntu mu Burayi avuga ngo ‘ntabwo wakohereza impunzi muri Afurika, abo ni ikiremwamuntu.’ Mbese ni nde uba muri Afurika? … ibyo bisobanuye iki ?”
Yakomeje avuga ko hari ibice byo muri Afurika azi bimeze neza, bifite imijyi myiza, harimo Wi-Fi.
Yasobanuye ko abantu benshi bibeshya ko hoteli yonyine iri mu Rwanda, ari Hôtel des Mille Collines yakinwemo filime igaragaza ukuntu Rusesabagina Paul yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akabacumbikira ku buntu muri yo kandi mu by’ukuri yarabishyuzaga kubamo.
Ati “Bamwe muri aba Banyaburayi bazi ko hoteli iri mu Rwanda ari Hotel Rwanda [yakinweho muri filime ivuga kuri Rusesabagina], ariko mu by’ukuri bafite na Radisson, nyine Radisson Blu. Iki ni ikibazo iyo hari filime imwe yamenyekanye ivuga ku gihugu cyawe rimwe na rimwe ni yo abantu bagenderaho.”
Yakomeje avuga ko ibi ari nk’uko abantu bakwibeshya kuri filime ya dessin animé yakomoje ku ndyo yo mu Bufaransa yitwa Ratatouille, iyi filime akaba ari nako yitwa aho imbeba zigaragara ziteka iyi ndyo.
Ati “Ni nko gucira urubanza u Bufaransa ugendeye kuri Ratatouille ntabwo restaurants zose muri iki gihugu zikorwamo n’imbeba, kubera ko u Rwanda rwari rwagerageje gukora ikintu cyiza cyane, ariko ubu bari kumva buri wese abavugaho ibintu bibi? Ibaze kuba ushaka guha umuntu impyiko akabyanga, akavuga ko yishakira impyiko itandukanye n’iyawe.”
Ubwo u Rwanda rwasinyaga amasezerano n’u Bwongereza byateganywaga ko abimukira ruzakira batazatuzwa mu nkambi, ahubwo bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu gihugu igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira aho baturutse.
Muri icyo gihe u Bwongereza bwari bwemeye ko buzarufasha gushora imari muri serivisi bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo, kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.
Muri urwo rugendo u Bwongereza bwemeje ko buzashora mu Rwanda miliyoni £120 (miliyari zirenga 120 Frw) mu mahirwe atandukanye ku Banyarwanda n’impunzi haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.
Tariki ya 14 Kamena 2022, ni bwo abimukira bari bategerejwe mu Rwanda nyuma y’uko rusinye amasezerano n’u Bwongereza azatuma abimukira bagerageza kwinjira mu Bwongereza barwoherezwamo, aho bashobora gukomereza ubuzima bwabo.
Gusa ku munota wa nyuma bagiye kurira indege, Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rwahagaritse by’agateganyo ko umwe mu bimukira yoherezwa mu Rwanda, bituma na bagenzi be bahagarara.
Urwo rugendo rugihagarikwa, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzakira aba bimukira igihe cyose bazahagerera.
Yagize ati “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”
Guverinoma y’u Bwongereza na yo yatangaje ko izakomeza guharanira gushaka umuti w’ikibazo cy’abimukira binjira muri iki gihugu binyuranye n’amategeko.
Trevor Noah yavuze ko Abanyaburayi bakwiriye guha agaciro Umugabane wa Afurika uko bikwiye
Urugendo rw’abimukira bari kuza mu Rwanda baturutse mu Bwongereza rwasubitswe ku munota wa nyuma