Sugira Ernest yasabye imbabazi ubuyobozi bwa APR FC bwamuhagaritse
Nyuma yo kubona ubutumwa bw’umuvugizi wa APR FC ndetse n’amagambo akomeye yavuzwe n’umutoza we Mohamed Adil Erradi,rutahizamu Sugira Ernest yasabye imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe ye yamubwiye ko yababajwe n’ibyo yatangaje.
Ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abanyamakuru ku munsi w’ejo ko uyu rutahizamu ahagaritswe igihe kitazwi kubera aya magambo yatangaje bishimangirwa n’umutoza wayo Erradi wavuze ko byaba ari gutesha icyubahiro ikipe ye kumusaba gukinisha Sugira kuko ngo ba rutahizamu bose bafite bamurusha.
Mu ibaruwa yo gusaba imbabazi,Sugira yagize ati “
Ku buyobozi bwa APR FC,abatoza,abakinnyi bagenzi banjye n’abafana dukunda b’iyi kipe nziza cyane.
Nasuzumye nsanga natengushye urukundo rwanyu rwamfashije kubona icyerekezo cy’ubuzima bwanjye n’umwuga wanjye.N’ikimwaro cyinshi ndicuza cyane ndetse nkanasaba imbabazi kubera amagambo adakwiriye navugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia yatumye ibintu biba bibi.
Ndabizi ko ibyo navuze byababaje ariko sicyo nari ngambiriye kandi ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima.
Ndasenga nsaba ko mwabona agahinda n’umubabaro mfite mwabyumva mukambabarira.”
Sugira Ernest yashyize hanze iyi baruwa kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Ukwakira 2019.
Ibaruwa Sugira yanditse asaba imbabazi