Sudani: Imyigaragambyo isaba Perezida Bashir kwegura yakajije umurego

Ibihumbi by’abaturage bo muri Sudani bakomeje imyigaragambyo kuri iki Cyumweru basaba ko Perezida Omar Al-Bachir umaze imyaka 30 ku butegetsi yegura.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’abanyamyuga muri Sudani ryateguye iyi myigaragambyo, yavuze ko abashinzwe umutekano muri iki gihugu bishe abaturage bane mu masaha 24 yashize bari hafi y’agace gakorerwamo n’ingabo.

Abigarabambya basaba “Ubwigenge, Amahoro n’Ubutabera”, ari nayo ntero bagenderaho kuva mu mezi ane ashize.

Ikinyamakuru Le Monde cyavuze ko abigarabambya bari inyuma y’inyubako ikoreramo ibiro bya Minisiteri y’Ingabo hafi y’aho Perezida Bashir atuye ari naho baraye ijoro ryose.

Osama Ahmed wari mu bigaragambya yabwiye iki kinyamakuru ko badateze kuva muri aka gace igihe cyose Perezida Bashir w’imyaka 75 ateguye ku butegetsi yagiyeho mu 1989 ahiritse Ahmad Ali Al-Mirghani.

Abigaragambya bifashishije amabuye bafunga agace gahuza Khartoum na Bahari , mu Majyaruguru biteza umuvundo, gusa ngo inzego z’umutekeno zagiye zibatera imyuka iryana mu maso.

Abategura imyigaragambyo bavuze ko iki Cyumweru bazaba basaba ingabo “guhitamo hagati y’abaturage bazo n’umunyagitugu”

Imiryango Mpuzamahanga Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Sudani ivuga ko kugeza ubu abantu 60 bamaze kugwa mu myigaragambyo y’abaturage basaba Perezida Bashir kwegura.

Aho bukera intego y’abigaragambya izashyirwa igezweho

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *