Slovakia Yahaye U Rwanda Inkingo 280,000 Za Astra Zeneca
Ubuyobozi mu rwego rw’ubuzima muri Slovakia bwageneye u Rwanda inkingo 280 000 by’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa AstraZenica. Byakozwe mu rwego rw’ubufatanye bw’Abanyaburayi bwo gufasha ibindi bihugu kubona inkingo bwiswe EU Civil Protection Mechanism (EUCPM).
Slovakia yahisemo gukurikiza igitekerezo nyamukuru cyo gufasha ibindi bihugu kubona inkingo, ihitamo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Kigali kugira ngo ifashe u Rwanda mu muhati warwo wo gukingira abarutuye icyorezo COVID-19.
Uhagarariye kiriya gihugu mu Rwanda ariko ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya Katarína Žuffa Leligdonová yagize ati: “Slovakia yumvise neza ijwi ryatabazaga risaba ko amahanga asaranganya inkingo z’iki cyorezo. Kizacika ku isi ari uko nta muntu cyangwa ahantu ku isi wagisanga. Niyo mpamvu Slovakia yahisemo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ishami rya Kigali, kugira ngo duhe u Rwanda inkingo 280,000 zo mu bwoko bwa Astra Zeneca.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Amb Nicola Bellomo avuga ko Umuryango ahagarariye mu Rwanda wishimira gukorana narwo mu muhati wo guhangana na COVID-19.
Yavuze ko Umuryango ahagarariye uzakomeza gukorana na Gahunda mpuzamahanga yo gusaranganya inkingo yiswe COVAX, ukabikora ubicishije mu Bufatanye bw’Abanyaburayi bwo gufasha ibindi bihugu kubona ziriya nkingo bwiswe EU Civil Protection Mechanism (EUCPM).
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wishyura igice kinini cy’amafaranga akoreshwa mu bwikorezi bukoresha indege bwo kugeza ziriya nkingo hirya no hino muri Afurika.
Mu ijambo aherutse kugeza ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye Perezida wa Slovakia witwa Zuzana Čaputová yavuze ko ubufatanye bugomba gukomeza kugira ngo Isi yose ishobore guhangana na COVID-19.
Kuri we, ngo ubufatanye bwo guhangana na kiriya cyorezo, ntibugomba kuba amahitamo ahubwo ni ihame.
Incamake ku gihugu cya Slovakia:
Slovakia ni igihugu kiri mu Burayi bwo hagati, kikaba igihugu kidakora ku Nyanja.
Gikikijwe na Pologne mu Majyaruguru, Ukraine mu Burasirazuba, Hongrie mu Majyepfo, Autriche( Austria) mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba na Repubulika ya Tchèque iri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba.
Ni igihugu gifite ubutaka bwiganjemo imisozi miremire, kikaba ku buso bwa kilometero kare 49,000.
Gifite abaturage miliyoni 5.4, Umurwa mukuru wacyo ni Bratislava.
Ubukungu bw’iki gihugu bikigira icya 38 gikize ku isi nk’uko imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari yatangajwe mu mwaka wa 2020 ibivuga.
Umutungo mbumbe w’umuturage ku mwaka ni $38, 321.
Mu mwaka wa 2018, abaturage ba Slovakia bari bafite ubukungu bwatumaga bagira 78% by’umusaruro mbumbe wari ufitwe n’Abanyaburayi bose.
Mu mwaka wa 2016, 86% by’ibyakorewe muri Slovakia byagurishijwe mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abo muri kiriya gihugu bo batumizayo ibingana na 50%.