Sierra Leone: Perezida yahagurukiye abahohotera abagore
Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio ejo kuwa kane yatangaje ko ugufata abagore ku ngufu hamwe n’ibindi bikorwa bibi bikorerwa abagore, ari ibihe igihugu kirimo kidasanzwe, yemeza ko abazahamwa n’ibyo byaha bazafungwa ubuzima bwabo bwose.
Ni nyuma y’aho amarira y’abagore bakorerwa ibyampfurambi yabaye menshi ku rugero ruteye ubwoba mur’icyo gihugu.
Imibare y’abagore bafatwa ku ngufu yariyongereye inshuro ebyiri mu mwaka ushize, aho abagore 8,505 mu baturage miliyoni 7.5 ari bo bahohotewe, nkuko ibyegeranyo bitangwa n’igiporisi bibivuga.
Perezida Bio avuga ko hagiye gushyirwaho umutwe wa porisi uzaba ndetse n’urukiko rwihariye bizaba bishinzwe kugenzura amarorerwa yose akorerwa abagore,hagamijwe guhana ibyo byaha.
Mu ntambara yashyamiranije abenegihugu yamaze imyaka igera ku 10, ibihumbi by’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu, nkuko raporo yo mu mwaka wa 2003 yasohowe na Human Right yabishyize ahagaragara.