Rwanda: Urubyiruko rwa bakirisito mukurwanya ibiyobya babigize umuco
Urubyiruko rw’Abakirisito bo mu akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ruhuriye mu muryango Boys and Girls Brigade, ruri mu rugamba rukomeye rwo kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge bigaragara mu bihugu ruvukamo.
Kuri uyu wa Gatatu uru rubyiruko rwakoreye urugendo rwo kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge mu Karere ka Gasabo.
Urubyiruko rwitabiriye uru rugendo rukaba ruturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Sudani y’epfo, Zambia na Danemark.
Umuyobozi wa Boys and Girls Brigade mu Rwanda, Rev.Kabayiza Louis Pasteur, avuga ko bahisemo kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rwo kurengera ubuzima rw’urubyiruko kuko basanze ko arirwo rubikoresha cyane.
Ati “Twaje kugira ngo twihugure duhugurane hagati yacu turebe uko twakwita ku rubyiruko na sosiyete muri rusange ku buryo duteganya ko tuzakomeza kurandura ibiyobyabwenge mu bihugu byacu”.
Avuga ko ari igikorwa kizakomeza, aho buri wese azakomeza kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu cye kuko bifuza ko habaho urubyiruko rurangwa n’indangagaciro za gikirisito.
Umwepisikopi mukuru w’Itorero ry’abangirikani mu Rwanda Laurent Mbanda, avuga ko uru rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwari rugamije kubaka ejo hazaza h’urubyiruko.
Ati “Uru rugendo rwari rugamije kubaka ejo hazaza mu kurwanya ibiyobyabwemge mu rubyiruko no mu bantu bose kuko ni ivugabutumwa, kwita ku muntu no ku buzima”.
Akomeza agira ati “Tubyungukiramo kuko twigisha urubyiruko rwacu kugira ikinyabupfura no kumva ijambo ry’Imana no kurikomeraho ndetse no kugira ikinyabupfura mu buzima bwabo.”
Umunya-Kenya witwa, Mchungaji Wilson Macharia, avuga ko bahisemo kuza m’u Rwanda mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko basanze bigaragara hafi mu bihugu byose.
Ati “Twaje aha nyuma yo gusanga muri rusange ko ibiyobyabwenge byoretse cyane urubyiruko dufata inzira yo kuza mu Rwanda kugira ngo dufatanye na bagenzi bacu mu kubirwanya twivuye inyuma.”
Yongeyeho ko nibava mu Rwanda bazakomereza ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu bihugu bakomokamo.
Boys and Girls Brigade, ni umuryango mpuzamahanga wigenga ushingiye ku itorero ry’abangirikani, watangiye mu 1883 ufite intego yo kwigisha ivugabutumwa urubyiruko no kurushishikariza kubaha.