Rwanda: Imyambarire idahwitse mur’ubyiruko iteye impungenge
Ubushakashatsi bwakozwe ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo hagendewe ku gitabo “Imyambarire y’ Abanyarwanda mu ndorerwamo y’ umuco n’ iterambere.” cyamuritse n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana bugaragaza ko urubyiruko ruza imbere mu barangwaho imyambarire idahitswe ugereranyije n’abandi.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 2 Kanama 2023 mu nama nyunguranabitekerezo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zawo bwakozwe n’Inteko y’Umuco ndetse n’Inteko Izirikana mu 2022 -2023.
Imibare ikubiye muri iki gitabo igaragaza uko imyambarire y’abanyarwanda muri iki gihe imeze, ababajijwe 76.6% bemeza ko ari myiza, naho 23.4% bavuga ko igayitse.
Mu bambara mu buryo bugayitse 90.2% bavuze ko ari urubyiruko, 12% abantu bakuru naho 7.6 ni abana.
Harimo ko 68.5% bagaragaje ko imyambarire igayitse igaragara cyane ku bakobwa, 44.6% ari ku bagore, 25% ku basore na 5.4% ku bagabo.
Muri rusange hagaragajwe ko imyambarire y’Abanyarwanda yagiye ihinduka kuva mbere y’umwaduko w’imyambaro mvamahanga kugeza ubu.
Ibi byose byakozwe hagamije gusigasira umuco, amateka n’indangagaciro by’u Rwanda nk’imwe munshingano z’ibanze z’Inteko y’Umuco.
Ubu bushakashatsi, bukubiyemo ibitekerezo by’Abanyarwanda bari mu ngeri zitandukanye ku myambarire y’abo muri iki gihe.
Ibitekerezo bikubiyemo, ntibyibanda ku bwiza bw’imyenda ushingiye ku mabara, ibyo ikozemo, n’imyambarire bivugwa ko igezweho muri iki gihe, ahubwo byibanda ku buryo abantu babona imyambarire iboneye bumva yakomeza kwimakazwa igatozwa abato n’ imyambarire igayitse ikwiye kwamaganwa mu muryango nyarwanda.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yasabye Abanyarwanda kugira indangagaciro yo kutambara mu buryo bukojeje isoni ahubwo bakagira imyambarire ihesheje icyubahiro.
Ati “Twe rero ikintu turi gukora cyane , ntabwo wagenda ngo ushyireho itegeko cyangwa amabwiriza avuga ngo ibi ntimubikore nabyo byateze ibindi bibazo, ahubwo uburyo dukoresha ni ukubegera no kwigisha indangagaciro zibereye umunyarwanda.”
“Nimureba neza murazagusanga imyambarire yagiye ihinduka bijyanye n’igihe n’imyumvire abantu bagezemo, gusa indangagaciro ntikwiriye guhinduka. Iriya mibare yagaragajwe iteye impungenge, kubona 7.6 % ku bana bato na 12% ku bantu bakuru ntabwo ari myiza. Ni ikigaragaza ko hatabayeho ingamba byateza ikibazo gikomeye cyane.”
Yavuze ko umuco ubwawo uhagije mu gukumira imyambarire itaboneye abantu bakazirikana kirazira igihe bambara.
Hagaragajwe ko uwambaye umwambaro uboneye ari uwambaye umwambaro umeshe, udacikaguritse, utamwegereye cyane kuburyo ugaragaza ibice by’umubiri we (imyanya y’ibanga), itari migufi cyane, idasatuye ku buryo bukabije, itabonerana, I kwiye uyambaye ni ukuvuga itari minini cyane kuburyo bujagaraye, itaregetse n’ibindi.
Hanzuwe ko nyuma y’ubu bushakashatsi hagiye gukurikiraho kumenyekanusha iki gitabo no gushishikariza abanyarwanda kugisoma kugira ngo bamenye byinshi mu byaranze imyambarire y’abanyarwanda ndetse no kumenya imyambarire iboneye ku munyarwanda.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo hamurikiwemo ibindi bitabo bibiri birimo “Indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira mu migani y’imigenurano” n’ikindi cyiswe “Inyoborabatoza y’imbyino gakondo za Kinyarwanda.”
Muri rusange hagaragajwe ko uwambaye neza ari uwambaye imyenda imukwiriye, ifuze, itamwegereye cyane ku buryo igaragaza ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
By: Munyazikwiye Bertrand