AmakuruFeature NewsUbuzima

Rwanda: Ibikoresho Byo Kuvura Umutima Byahawe u Rwanda

Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuzima yakiriye ibikoresho mu buvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3.3$ z’amadolari.

Ibi bikoresho Byatanzwe na Leta ya Misiri binyuze mu masezerano yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hagati ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty.

Dr. Sabin yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije kuko zihitana benshi.

Dr. Ati: “Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagira ahavurirwa umutima ariko ibi byo bizajya bivura umutima gusa”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaganga bavura umutima, kuko iki kigo kizajya kivura indwara z’umutima zonyine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Dr Sabin yasoje avuga ko biri muri gahunda yagutse ya gukuba kane imibare y’abaganga mu nzego zitandukanye.

Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rurateganyakuzamura serivisi ku buryo icyizere cyo kubaho cy’Abanyarwanda kirenga imyaka 69,6.

Minisitiri Badr Abdelatty yashimiye u Rwanda; avuga ko ibikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo bizafasha mu kugera ku ntego za Perezida Kagame zo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030.

Yongeyeho ko nubwo biteganyijwe ko serivisi za mbere zizatangira mu gihembwe cya mbere cya 2026, bari gukora cyane ku buryo iki kigo cyazatangira gutanga serivisi vuba cyane.

Minisitiri Badr Abdelatty Ati: “Turi gukora ku buryo igihe iki kigo kizatangirira gutanga serivisi cyakwigizwa imbere”.

Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu kigo cya “My Heart Centre” kiri kubakwa mu Cyanya cy’ubuvuzi i Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Si serivisi z’ubuvuzi gusa kuko My Heart Centre izajya itanga n’amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

Ibi bitaro bizafasha n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading